Hadi Janvier, Ndayisenga Valens, Nsengimana Jean Bosco na Uwizeyimana Bonaventure ni bo bashoboye guhigika abandi muri “Prologue” yakinwaga kuri iki cyumweru tariki 16/11/2014 mbere yo gutangira uduce turindwi tugize Tour du Rwanda ya 2014.

Ibirometero bitatu n’igice bizenguruka stade Amahoro, umunyarwanda Hadi Janvier ukinira Team Rwanda Kalisimbi yabizengurutse mu minota 4 amasegonda ane n’iby’ijana 46 bityo ahita yambikwa umupira w’umuhondo nk’uza imbere kugeza ubu muri Tour du Rwanda ya 2014.
Umunya Erithrea, Debesay Makseb, numero ya mbere muri Afurika yaje ku mwanya wa karindwi aho Hadi Janvier yamusizeho amasegonda arindwi n’iby’ijana 21.

Uretse kuba uwa mbere, Hadi Janvier yanahembewe kuba Umunyarwanda witwaye neza ibihembo byombi byanatumye yegukana amadorali 620( 434 000 frw).
Undi munyarwanda Ndayisenga Valens Rukara yahembwe amadorali 300 ahabwa umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi aho uyu yaje ku mwanya wa kabiri muri Prologue yo kuri iki cyumweru.

Undi munyarwanda wahembwe ni Nsengimana Jean Bosco wahembewe kurusha abandi kwitwara neza ahazamuka.
Abarundi bane ni bo baje inyuma aho uwaherutse abandi ari Ndayisenga Tharcisse.

Kuri uyu wa mbere ni bwo agace (etape) ka mbere k’iyi Tour du Rwanda kazatangira ubwo abasiganwa bari buhaguruke kuri stade Amahoro berekeza i Ngoma mu nzira y’ibirometero 96 na metero 400.

Jah d’eau Dukuze
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza ko dukomeje kuza imbere yabandi nabwira abasore bu rwanda kugumana ishaka bafite
twishimiyetour de rwanda