Gisagara: Hateguwe irushanwa ryo gushaka abafite impano mu mukino w’amagare

Cycling Club for All (CCA) ikorera i Huye ifatanyije n’akarere ka Gisagara bateguye isiganwa ryo gushaka abana bafite impano mu mukino w’amagare rizaba ku cyumweru tariki 25 mutarama 2015.

Iri siganwa, rizahuza abantu bose babyifuza biyiziho impano yo gutwara amagare bakunze kwita pine balo (Pneu Ballon), mu rwego rwo gushakisha abafite ubuhanga mu mukino w’amagare bashyirwa muri iyi kipe yo mu majyepfo.

Ibi biri muri gahunda ikipe ya CCA ifite, yo kongera kuba ubukombe igahangana n’ayandi makipe atandukanye mu mukino w’amagare mu Rwanda, nkuko Byemayire Lambert, umwe mu bayobozi b’iyi kipe yabitangarije Kigali Today.

yabisobanuye atya: “Twahoze turi ikipe ikomeye mu mukino w’amagare, twateguye iri rushanwa kugirango twerekane ko tukiriho kandi tugiye kugarukana imbaraga. Iri rushanwa rizahuza abakinnyi b’ingeri zitandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu, turizera ko rizadusigira abana bafite impano kandi turabizi ko i Huye bahiganje kubwinshi}”.

Abraham Ruhumuriza n'umuhungu we Mucyo babarizwa mu ikipe ya CCA y'i Huye
Abraham Ruhumuriza n’umuhungu we Mucyo babarizwa mu ikipe ya CCA y’i Huye

Byemayire unasanzwe ari vice perezida w’umukino w’amagare mu Rwanda, yatubwiye ko muri iri rushanwa abahungu bazasiganwa inzira iri hagati y’ibirometero 60 na 65 mu gihe abakobwa bazagenda inzira y’ibirometero 20.

Kuri buri gace (centre) hashyizweho ibihumbi 50 bizajya bihabwa umukinnyi utarengeje imyaka 20 wahageze ari uwa mbere (25000) ndetse n’uwahageze ari uwa mbere muri rusanjye (25000).

Abantu batandukanye bakomeje kwiyandikisha kuzitabira iri rushanwa ryo ku cyumweru, aho iki gikorwa cyatangiye tariki 19 uku kwezi, aho biteganyijwe ko kizasozwa kuri uyu wa gatanu tariki 23/01/2015, iminsi ibiri mbere y’irushanwa nyirizina.

Abiyandikisha basabwa indangamuntu n’ikarita y’ubwisungane mu kwivuza, maze bakerekeza ku cyicaro cya sosiyeti itwara abantu ya Horizon i Huye cyangwa se ku mukozi ushinzwe urubyiruko mu karere ka Gisagara.

Inzira iri siganwa rizanyuramo ku cyumweru tariki 25/01/2015 saa 8:00

Abahungu

Rwabuye – Imberabyombi/Huye – Kaminuza – Tumba – Rango – Nkubi – Sahera – Kansi – Kibirizi – Mubishya – Muganza – Ndora – Musha – Rwanza – Imberabyombi/Huye.

Abakobwa

Musha – Rwanza – Imberabyombi.

Jah d’eau DUKUZE

Ibitekerezo   ( 1 )

Bravo bravo Munyamahoro nakomerezaho biriko biraza natwe tumurinyuma abafana be.nabandi nabo nibakaze imyitozo biriho biraza kubera bashiritse ubwoba bwo kwitabira amarushanwa.courage tubarinyuma.

alias yanditse ku itariki ya: 30-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka