Nyuma y’icyiciro cya karindwi cy’iryo siganwa ari nacyo cya nyuma cyareshyaga na Kilometero 60 cyegukanywe n’umunya Congo Dukua Bumba, hateranyijwe ibihe abakinnyi bose bakoresheje maze umufaransa Clain Médéric ahita yegukana umwanya wa mbere.
Intsinzi ya Clain Médéric ntabwo yatunguranye, kuko ariwe wamaze igihe kinini ari ku mwanya wa mbere ndetse akaba yaregukanye ibyiciro (etapes) bitanu muri birindwi byakinwe.

Umunyarwanda Bintunimana Emile wakomeje kwitwara neza kuva iryo siganwa ryatangira akaba yarazaga mu myanya itatu ya mbere, niwe wegukanye umwanya wa kabiri ku rutonde rusange rwa nyuma.
Joseph Biziyaremye yegukanye umwanya wa gatatu, Emmanuel Rudahunga wegukanye umwanya wa mbere ku munsi wa mbere w’isiganwa, yegukana umwanya wa kane ku rutonde rusange rwa nyuma, naho Hassa Rukundo atahana umwanya wa gatandatu.

Bitewe n’uko abakinnyi b’u Rwanda bitwaye neza muri iryo siganwa, ikipe y’u Rwanda niyo yegukanye umwanya wa mbere.
Isiganwa ‘Tour du Congo’ ryari ribaye ku nshuro ya mbere ryitabiriwe n’abakinnyi bane b’u Rwanda bakaba baratoranyijwe hagendewe cyane cyane ku bakiri bato.
Abandi bakinnyi bakaba bari basigaye mu Rwanda mu yandi masiganwa abiri harimo iryo kurwanya ibiyobyabwenge ryabereye mu mugi wa Kigali, ndetse n’irya ‘Ascension des mille collines’ aho abakinnyi bavaga i Huye berekeza i Kigali.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nuko nuko bana b’Urwanda turabanezerewe, Impundu n’izanyu kuba muduhesheje ishema mu mahanga.