Ku isaha ya 09h15 nibwo abakinnyi 46 bari bahagurutse kuri Stade Amahoro berekeza mu karere ka Nyagatare.
Amakipe umunani y’abagabo, ane y’abatarengeje imyaka 18 ndetse n’amakipe ane y’abakobwa niyo yitabiriye umunsi wa mbere wa Rwanda Cycling cup mu gace kavaga Kigali kerekeza Nyagatare, aho amakipe y’abagore yari Benediction, Inyemera, Amis Sportifs na Ciné Elmay, mu gihe abagabo ari Benediction A na B, Amis Sportifs A na B, Ciné Elmay, Huye Cycling club for all, Fly Club, Kiramuruzi Cycling club.



Ku ntera y’ibilometero 48.5, Areruya Joseph ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana ari we warangije ari ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha atatu, iminota 45 n’amasegonda 37 (3h45’37").



Bwa mbere kandi muri iri siganwa ryanitabiriwe n’abakobwa, aho Ingabire Beatha ukinira ikipe ya Les Amis Sportifs yaje kuza ku mwanya wa mbere asize bagenzi be bo mu makipe ane yabashije kwitabira iri siganwa aho bo bahagurukiye i Kiramuruzi.
Uko bakurikiranye
1. Areruya Joseph
2. Hakuzimana Camera
3. Uwizeye Jean Claude
4. Ukiniwabo Réné
5. Mugisha Samuel
6. Byukusenge Patrick
7. Manizabayo Eric
8. Rugamba Janvier
9. Ngabonziza Yves
10. Ruberwa Jean
Andi mafoto







Ingengabihe ya Rwanda Cycling Cup 2016
07/05/2016: Kigali-Nyagatare (Yegukanywe na Areruya Joseph
14/05/2016: Bugesera-Kigali +Kuzenguruka
21/05/2016: Ngororero-Rubavu+Kuzenguruka
25/06/2016:Nyamata (Gusiganwa habarwa igihe umuntu yakoresheje/Individual Time trial
26/06/2016: Muhanga-Huye +Kuzenguruka
09/07/2016: Nyamagabe-Nyanza+ Kuzenguruka
06/08/2016: Rubavu-Musanze +Kuzenguruka
20/08/2016: Kigali-Rwamagana+Kuzenguruka
10/09/2016: Kigali-Muhanga+Kuzenguruka
22/10/2016: Karongi-Rusizi
23/10/2016: Rusizi-Huye
Ohereza igitekerezo
|
Igitekerezo nkanjye nabwira areruya joseph nuko yakomereza aho agafasha igihugu cye akagiteza imbere mu irushanwa ryamagare yari yussuf from kayonza