Ku I saa tanu za mu gitondo cyo kuri uyu wa kane,mu kigo giherereye mu karere ka Musanze ahasanzwe hitoreza abakinnyi batandukanye b’umukino w’amagare, hari umuhango wo kumurika amagare umukuru w’igihugu, Paul Kagame yahaye Team Rwanda ubwo yari imaze kwegukana Tour du Rwanda umwaka ushize wa 2015.


Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda akaba yarageneye aba bakinnyi amagare agezweho ku rwego mpuzamahanga,aho muri ayo magare harimo 15 akoreshwa mu isiganwa risanzwe ryo mu muhanda (Road race) ,ndetse n’andi 8 yo gusiganwa habarwa igihe (Course contre la montre/Time trial)

Muri uyu muhango kandi ni nabwo hazatanganzwa abakinnyi bagize amakipe atatu azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda uyu mwaka ariyo Team Kalisimbi,Team Muhabura na Team Akagera,amarushanwa azatangira taliki ya 15/11 kugeza 22/11/2015.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nihazima pe
umuyobozi ni umucunguzi wa sport kbsa
Imvugo niyo ngero
Dufite umuyobozi mwiza hamwe ibyiza birimbere