Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda yamaze gutangaza abakinnyi bazaba bagize amakipe atatu azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda ariyo Team Kalisimbi,Team Akagera na Team Muhabura.
Amakipe azahagararira u Rwanda
Team Rwanda Muhabura
BYUKUSENGE Nathan
HATEGEKA Gasore
BINTUNIMANA Emile
HAKUZIMANA Camera
TUYISHIMIRE Ephrem

Team Rwanda Akagera
RUHUMURIZA Abraham
BIZIYAREMYE Joseph
ARERUYA Joseph
KAREGEYA Jeremie
UWIZEYIMANA Jean Claude

Team Rwanda Karisimbi
HADI Janvier
NDAYISENGA Valens
Nsengimana Jean Bosco
UWIZEYIMANA Bonaventure
BYUKUSENGE Patrick

Tour du Rwanda izatangira taliki ya 15/11/2015 aho abasiganwa kuri uwo munsi wa mbere bazaba bakina hahaguruka umukinnyi umwe umwe,maze hakabarwa iminota buri wese yakoreshejwe,aho ndetse aka gace umwaka ushize kari katwawe na Hadi Janvier wa Team Karisimbi.
Iri siganwa rizakomeza bukeye bwaho taliki ya 16/11/2015,aho abasiganwa bazahagurukira mu mujyi wa Nyagatare berekeza i Rwamagana,maze iri rushanwa ryari ryegukanwe na Valens Ndayisenga umwaka ushize rikaba rizasozwa ku cyumweru taliki ya 22/11/2015
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
tour du rwanda yatangiye gusigara murwanda. ntizongera gujya ahandi .bravo kuri kapiteni hadi janvier ubayobora neza . dukomeze gushyigikira abasore bacu barigukora cyaneee!
ikipe y.amagare izajya ihoza amarira y.abakunzi ba sport mu rwanda
Dushimiye commitée ya ferwaci kandi dushyigikiye abana bacu kuko insinzi yanyu ni ishema ryu Rwanda!
mbifurije amahirwe masa mwese nk’uko muri amatsinda atatu mushyiremo ishyaka ryanyu naho twe nk’abanyarwanda tubarinyuma courage!
Team Kalisimbi Nyifurije Imyiteguro Myiza.Courage!