CIMERWA yateguye isiganwa ku maguru rigamije gukangurira abantu imikoreshereze myiza y’umuhanda hagamijwe kurwanya impanuka zo mu mihanda rizaba taliki ya 07 Gicurasi 2016.
Ikipe ya Atletico Madrid n’ikipe ya Real Madrid nizo zizakina umukino wa nyuma mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo I Burayi “champions league”.
Atletico Madrid yo muri Espagne yabonye itike y’umukino wa nyuma isezereye Bayern Munich ku kibuga cyayo ku bitego 2-2 mu mikino yombi
Ikipe ya AS Muhanga iratangaza ko nta kibazo ifitanye na Bokota Labama, kandi ko ari gutanga umusaruro mwiza.
Mu mukino wa Shampiona wabereye kuri Stade Amahoro, Rayon Sports inyagiye APR ibitego 4-0
Kuri uyu wa kabiri kuri Stade Amahoro harabera umukino uza guhuza APR na Rayon Sports, umukino utanga isura y’ikipe izegukana Shampiona ya 2015/2016.
Bwa mbere mu mateka, ikipe ya Leicester City yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Ubwongereza “English Premier League.”
Mu kwizihiza umunsi mukuru w’umurimo tariki 01 Gicurasi 2016,mu karere ka Kirehe uwo munsi waranzwe n’imikino inyuranye mu gufasha abakozi kongera umusaruro mu kazi bakora.
Ikipe ya Rayon Sports yihereranye Police Fc iyitsinda ibitego bitatu kuri kimwe mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa gatandatu
Nyuma yo kumara imikino irindwi ya Shampiona idatsinda, AS Kigali yongeye kubona amanota atatu itsinze Muhanga ibitego 2-1
Abaturage bo mu karere ka Gakenke baratangaza ko amarushanwa y’umurenge Kagame Cup ari mu bintu bituma barushaho kwishimisha no gusabana.
Abagore bakina umupira w’amaguru barashimira Perezida Paul Kagame washyizeho amarushanwa yo gukinira igikombe cy’“Umurenge Kagame Cup”, kuko atuma bagaragaza impano bafite.
Umurenge wa Munini mu karereka Nyaruguru niwo wihariye ibikombe mu marushanwa ya Umurenge Kagame Cup, ku makipe y’abagabo n’abagore.
Ikipe ya Rwanda Revenue Authority yatsinze Shams yo mu Misiri maze ihita ibona itike yo gukina 1/2 mu gikombe cy’Afurika kiri kubera muri Tunisa
Ikipe ya AS Muhanga yatsinzwe n’ikipe ya Marine FC ibitego bibiri ku busa isubira ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Kuri uyu wa kane nibwo imikino ya 1/4 mu gikombe cy’Afurika y’abagore ikomeza, aho Rwanda Revenue ihura na Elshams yo mu Misiri ku i Saa Kumi n’imwe
Mukura Vs ku kibuga cyayo ntiyabashije kwikura imbere ya Rayon Sports yayihatsidiye igitego kimwe ku busa, cyatsinzwe na Davis Kasirye ku munota wa 65
Mu mikino y’umunsi wa 19 wa Shampiona, kuri Stade ya Huye harabera umukino uhuza ikipe ya Rayon Sports na Mukura, aho Stade ifungurwa Saa ine z’amanywa, umukino ugatangira 15h30
Ikipe ya Rwanda Revenue ihagarariye u Rwanda ihagarariye u Rwanda mu gikombe cy’Afurika kiri kubera muri Tunisia, itsinze Ndejje ya Uganda ihita ibona itike ya 1/4
Ikipe ya Rayon Sports mu rwego rwo kwitegura umukino wa Mukura uzaba kuri uyu wa Gatatu i Huye, iyi kipe irakorera imyitozo ya nyuma i Muhanga nyuma ya Saa Sita
Kuri iki cyumweru ku kibuga cy’ishuri rya APPEGA Gahengeri hatangirijwe Shampiona y’abagore mu mukino wa Handball aho ikinirwa mu ma zone
Visi Perezida w’inama Njyanama y’akarere ka Nyagatare yasabye ko ibihembo ku makipe yabaye aya mbere ubutaha byakongerwa.
Ikipe ya Rwanda Revenue authority irasabwa gutsinda umukino umwe ikerekeza muri 1/4 mu gikombe cy’Afurika kiri kubera muri Tunisia
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 isezerewe n’iya Uganda nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wabereye Namboole Stadium muri Uganda
Nyuma y’uko amakipe azakina igikombe cy’Afurika cya Volleyball mu bagore ashyiriwe mu matsinda,ikipe ya Rwanda Revenue irakina umukino wa mbere kuri uyu wa gatandatu
Zimwe mu mbuga za internet z’amakipe y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ziracyagaragaramo amakosa no kudatangira amakuru ku gihe.
Ku mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru wahuzaga ikipe ya Mukura Victory Sport na APR FC, Mukura itsindiwe kuri sitade Huye ibitego 2 kuri 1, ntibyayibuza kugumana umwanya wa gatatu
Ikipe ya Rayon Sports kuri Stade ya Kigali inganyije na AS Kigali,maze APR yatsinze Mukura 2-1 ihita isubira ku mwanya wa mbere
Nyuma y’aho Ombolenga Fitina atsindiye igitego ikipe ya Espoir mu mukino wabereye kuri uyu wa kabiri kuri Stade Mumena,Nyina umubyara yatangaje ko bamubagira ihene mu rwego rwo kumushimira
Kuri Stade Mumena Kiyovu yatsinze Espoir igitego 1-0,maze i Muhanga ikipe yaho itsinda Amagaju 4-1 ari nayo ntsinzi ya mbere muri Shampiona