Mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera mu Misiri mu mpeshyi y’uyu mwaka, Umunyarwanda Hakizimana Luis ni we wenyine watoranyijwe mu bazasifura iki gikombe
Bimenyimana Bonfils Caleb wari rutahizamu wa Rayon Sports, yamaze kwerekeza mu ikipe ya FK RĪGAS FUTBOLA SKOLA yo muri Latvia
Nyuma y’ukwezi kumwe hatangijwe umushinga ugamije kubakira Rayon Sports stade yayo, abarenga ibihumbi 10 bamaze kwiyandikisha muri uyu mushinga
Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Kiyovu Sports na Cameroun y’abatarengeje imyaka 17 kuri uyu wa Gatanu wamaze gusubikwa.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yasoje ku mwanya wa nyuma mu irushanwa ry’imikino ya gicuti yaberaga mu Rwnda nyuma yo kunganya na Tanzania ibitego 3-3.
Ikipe ya Gisagara Volleyball Club ikomeje kugorwa n’imikino nyafurika iri kwitabira ku nshuro ya mbere aho yaraye itsinzwe na Smouha yo mu Misiri amaseti 3-1 ukaba wari umukino wa gatatu wikurikiranya Gisagara itsinzwe.
Nyuma yo gusoza imikino y’ibirarane ndetse n’isubikwa rya Shampiyona, Kiyovu Sports igiye gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Cameroun y’abatarengeje imyaka 17.
Imikino ya nyuma y’ibirarane yaraye ibaye kuri uyu wa Gatatu, yasize AS Muhanga inganyije igitego 1-1, naho Kiyovu yihererana ikipe ya Bugesera idafite umutoza mukuru
Kuri uyu wa 2 Mata 2019, i Huye mu Ntara y’Amajyepfo hatangijwe imikino ya Olympic yateguwe n’Ishyirahamwe rya komite z’imikino ya Olympic z’ibihugu bya Afurika, ANOCA.
Mbere y’uko aya makipe abiri ya APR Fc na Rayon Sports zicakirana mu mukino uba utegerejwe na benshi mu Rwanda, APR Fc gusa kugeza ubu niyo yamaze gusubukura imyitozo
Ikipe ya Gisagara ya volleyball ikomeje kugorwa n’amarushanwa nyafurika yitabiriye ku nshuro ya mbere aho yatakaje umukino wa kabiri wikurikiranya ubwo yatsindwaga na El Etihad yo muri Libya amaseti atatu ku busa.
Ikipe ya Gisagara Volleyball Club yatsinzwe amaseti 3-0 na Uganda Christian University (UCU) mu mukino wayo wa mbere.
Mu nama y’inteko rusange ya Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite ubumuga (NPC Rwanda), yatangaje ko mu mwaka ushize binjije akayabo ka Miliyoni zirenga 200
Ubuyobozi bw’ umukino ukomatanya koga, kwiruka no kunyonga igare “Triathlon” mu Rwanda butangaza ko Niyitanga Sulumu umukinnyi ukomeje kwigaragaza muri uyu mukino akeneye amarushanwa mpuzamahanga.
Ikipe ya Gisagara Volleyball Club ihagarariye u Rwanda mu irushanwa nyafurika rihuza amakipe yatwaye shampiyona z’ibihugu muri Afurika irakina umukino wa mbere ihangana na Uganda Christian University.
Ikipe ya Rayon Sports inganyije na AS Kigali igitego 1-1, ihita irushwa na APR Fc amanota atandatu mbere y’uko bahura
Ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku maguru igizwe n’abakinnyi bane irerekeza muri Denmark iri joro aho igiye guhatana muri shampiyona y’isi yo gusiganwa ku gasozi (Cross Country) izabera ahitwa Aarhus, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2019.
Abakinnyi bose b’ikipe ya Rayon Sports bahawe amabahasha arimo agahimbazamusyi bagenewe na Kompanyi ya MK Sky Vision inayoborwa n’umukunzi wa Rayon Sports
Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports aratangaza ko umukino wa Rayon Sports na Kiyovu Sports amakipe yose azakina neza ariko bikazarangira Kiyovu icyuye amanota atatu
Ikipe ya Delko-Marseille Province yo mu Bufaransa yatangaje ko Areruya Joseph ari umwe mu bakinnyi izakinisha mu isiganwa rya Paris-Roubaix rizaba ku cyumweru tariki ya 14 Mata 2019.
Abakinnyi babiri bari bamaze hanze y’u Rwanda, bamaze kubona ibyangombwa bibemerera gukina umukino uhuza APR Fc na Mukura kuri uyu wa Gatatu
Rutahizamu w’umurundi ukinira ikipe ya Rayon Sports ashobora kudakina umukino uzahuza Rayon Sports na Kiyovu Sports kuri uyu wa Kane
Imwe mu mikino y’ibirarane yari yarasubitswe kubera imyiteguro y’ikipe y’igihugu Amavubi, irasubukurwa
Muhire Jean Paul wari umaze imyaka hafi ibiri ari umubitsi wa Rayon Sports yatangaje ko yeguye kuri uwo mwanya ku mpamvu ze bwite
Ubwo habaga umukino hagati ya Musanze FC na Gicumbi FC kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Werurwe 2019, umusifuzi yahagaritse umukino iminota 12, nyuma yuko Imbangukiragutabara igenewe ubutabazi ku kibuga yabuze mu buryo budasobanutse, biteza impagarara kuri sitade Ubworoherane.
Umukino wa gicuti ugomba guhuza ikipe y’igihugu y’ Rwanda y’abagore n’iya Republika iharanira Demokarasi ya Congo wimuriwe mu cyumweru i Rubavu.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gutangaza abakinnyi 23 bagiye kwerekeza i Abidjan, mu mukino ugomba guhuza Amavubi na Côte d’Ivoire
Abanyamuryango ba AVEGA Agahozo bo mu karere ka Musanze biyemeje ko buri kwezi bazajya bakora siporo kuko byagaragaye ko siporo ari ingirakamaro mu gukumira indwara zitandura nka diyabete n’umutima, binabafashe guhangana n’ihungabana.
Mu rwego rwo gukomeza gutegura amakipe y’abakiri bato, u Rwanda rwateguye irushanwa rito rizahuza u Rwanda, Tanzania na Cameroun mu batarengeje imyaka 17.