Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutegura umunsi w’ibirori birimo kwerekana abakinnyi bashya bizwi nka Rayon Sports Day, aho kugeza ubu ibiciro byo kwinjira byamaze kumenyekana.
Mu gushakisha itike ya CHAN 2023, u Rwanda rwamaze kwemerwa na CAF ko umukino wo kwishyura uzaruhuza na Ethiopia uzabera kuri Stade Huye.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatangaje ko umukino wa Super Cup uzahuza APR FC na AS Kigali utakibereye I Huye nk’uko byari byitezwe.
Urugendo rw’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 18 mu gikombe cy’Afurika (FIBA U-18 Men’s African Championship 2022), cyaberaga muri Madagascar rwasojwe nyuma yo gutsindwa umukino wa kane wikurikiranya.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryasohoye ingengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, aho igomba gutangira ku wa Gatanu tariki 19/08/2022
Ku wa mbere tariki 15/08/2022 ni bwo Rayon Sports izakora umuhango wo kwerekana bashya mu munsi witwa Rayon Sports Day, aho igomba no kuzakina umukino wa gicuti
Mu mpera z’iki cyumweru habaye imikino ya gicuti aho amakipe akomeye yitwaye neza agatsinda imikino yayo ya gicuti, mu rwego rwo kwitegura shampiyona izatangira mu minsi 10 iri imbere
Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Volleyball yo ku mucanga yari igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste yasoje ku mwanya kane nyuma yo gutsindwa n’Abongereza bahataniraga umwanya wa gatatu.
Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatandatu yerekanye abakinnyi bashya iheruka kugura, inahemba abakinnyi, abafana n’abatoza biatwaye neza mu kwaka w’imikino wa 2022/2023
Ikipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 18, itsinzwe n’ingimbi za Guinea amanota 64-44 u Rwanda rwuzuza imikino ibiri nta ntsinzi. Wari umukino wa kabiri mu itsinda rya kabiri u Rwanda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika cy’ingimbi zitarengeje imyaka 18 gikomeje kubera mu gihugu cya Madagascar mu mujyi wa Antananarivo.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga, igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, igeze muri ½ mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongere (Commonwealth games) ibera mu Bwongereza, nyuma yo gustinda New Zealand amaseti 2-0.
Ikipe y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 18 batangiye imikino y’igikombe cya Afurika batsindwa na Mali amanota 67 kuri 49. Wari umukino wa mbere mu itsinda rya kabiri aho ikipe y’u Rwanda yahuraga n’igihugu cya Mali kinabitse iki gikombe. Umukino wabereye mu nzu y’imikino ya PALAIS NATIONAL DE LA CULTURE ET DES (…)
Kuri uyu wa kane tariki 4 Kanama 2022,rutahizamu w’ikipe y’igihgu y’u Rwanda Amavubi Meddie Kagere wakiniraga ikipe ya Simba SC yerekanwe nk’umukinnyi mushya mu ikipe ya Singida Big Stars zombi zo muri Tanzania.
Umukinnyi w’umunyarwanda wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports yasinyiye ikipe ya Yarmouk yo mu gihugu cya Kuwait itozwa n’umutoza Jorge Paixao wahoze atoza uyu musore.
Ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yakiriye abakinnyi babiri barimo rutahizamu ndetse n’ukina mu kibuga hagati bakinaga hanze y’u Rwanda
Ikipe y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 18, yisanze mu itsinda rya kabiri mu gikombe cy’Afurika (FIBA U-18 MEN’S AFRICAN CHAMPIONSHIP), ririmo n’igihugu cya Mali kibitse igikombe giheruka.
Mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth games) ikomeje kubera mu Bwongereza mu Mujyi wa Birmingham, ikipe y’igihugu ya Australian itsinze u Rwanda muri Volleyball ikinirwa ku mucanga, ihita inasoza ari iya mbere u Rwanda ruzamuka ari urwa kabiri.
Mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2022/2023, ikipe ya Rayon Sports iratangira imikino ya gicuti kuri uyu wa Gatanu aho ihera ku mukino w’ikipe ya Musanze FC
Nyuma yo gutandukana n’abanyezamu bayo babiri Ndayishimiye Eric na Rwabugiri Umar, ikipe ya Police FC yamaze kugura umunyezamu Emery Mvuyekure ngo azayifashe guhera mu mwaka w’imikino wa 2022-2023.
Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball yo ku mucanga igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, ikoze amateka yo kugera muri 1/4 mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth games), irimo kubera mu Bwongereza.
Abakinnyi bashya ikipe ya AS Kigali iheruka gusinyisha, batangiye imyitozo irimo gutegura shampiyona ndetse na CAF Confederation Cup
Rutahizamu Tuyisenge Jacques wari uherutse gutandukana na APR FC yamaze kwemezwa nk’umukinnyi mushya wa AS Kigali
Ikipe ya Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu yamaze gusinyisha abakinnyi 5 icyarimwe, barimo n’umukinnyi Jurence Butu Lukenayo bakuye mu ikipe ya Daring Club Virunga (DC VIRUNGA) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yatangiye umwaka w’imikino wa 2022-2023, itwara igikombe kiruta ibindi cya FA Community Shield, gihuza ikipe ya yatwaye shampiyona ndetse n’iyatwaye FA Cup nyuma yo gutsinda Manchester City ibitego 3-1.
Mu marushanwa yateguwe n’Akarere ka Burera, agamije kugaragaza impano yo gutwara amagare mu rubyiruko rukomoka mu Mirenge uko ari 17 igize ako Karere, mu bayitabiriye batandatu bahize abandi, bashyikirijwe ibihembo bigizwe n’amagare, mu rwego rwo kurushaho kubatera ingabo mu bitugu.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yongereye amasezeramo y’imyaka 2 rutahizamu wayo, Shaban Hussen Tshabalala.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Beach Volleyball igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, imaze gutsinda ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo amaseti 2 ku busa, mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ikomeje kubera Birmingham mu Bwongereza.
Ku wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022, ikipe ya Rayon Sports (Gikundiro) yatangaje ko ibirori bibanziriza umwaka w’imikino itegura buri mwaka, bimaze kumenyekana nka Rayon Sports Day, biteganyijwe kuba ku wa Mbere tariki ya 15 Kanama 2022.
Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 18, bahagarutse i Kigali berekeza mu mujyi wa Antananarivo muri Madagascar, aho bagiye kwitabira imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje iyo myaka (AfroBasket U18 2022).
Umutoza Alain-André Landeut ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022, aje gutoza ikipe ya Kiyovu Sports.