Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatangaje ingengabihe nshya ya shampiyona irimo imikino yahinduriwe amatariki n’inni yasubitswe
Rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappé ntabwo yishimye mu ikipe ye ya PSG ndetse ngo yifuza kuba yava muri iyi kipe mu gihe gito gishoboka.
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022, i Arusha muri Tanzania hatangiye irushanwa mpuzamahanga ngarukamwaka, ryo guha icyubahiro uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Mwalimu Julius Nyerere witabye Imana mu 1999.
Irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rya Huye Half Marathon ryabaga ku nshuro ya kabiri mu Karere ka Huye irya 2022 mu cyiciro cy’ababigize umwuga ryegukanywe na Nimubona Yves mu bagabo mu gihe Musabyeyezu Adeline yaryegukanye mu bagore
Ikipe ya Kiyovu Sports yegukanye igikombe cy’irushanwanwa rya Made in Rwanda Cup nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1 mu gihe Mukura VS yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Musanze FC 4-0.
Ikipe ya AS Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Ukwakira 2022 kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye yahanganyije na Al Nasr yo muri Libya 0-0 mu mukino ubanza w’ijonjoro rya kabiri rya CAF Confederation Cup 2022-2023.
Ikipe ya Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Made in Rwanda Cup 2022 nyuma yo gusezerera Musanze FC iyitsinze kuri penaliti 4-2.
Ikipe ya Kiyovu Sports yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Made in Rwanda Cup nyuma yo gutsinda Mukura VS igitego 1-0.
Kuri uyu wa gatanu tariki 7 Nzeri 2022 ikipe ya Bugesera FC mu rugo i Bugesera yatsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona utarabereye igihe.
Amakipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball y’abafite ubumuga bakina bicaye (Sitting volleyball), bagiye kwerekeza muri shampiyona y’Isi mu gihugu cya Bosinia Herzegovina mu gushyingo uyu mwaka.
Kuri uyu wa gatanu haratangira irushanwa rya Made in Rwanda Cup 2022 ryateguwe na RSB ifatanyije na FERWAFA rizitabirwa n’amakipe 4 aho iya mbere izahabwa miliyoni 5.
Binyuze kuri dekoderi ya Startimes, abakunzi ba ruhago y’u Rwanda, Afurika no ku mugabane w’u Burayi, muri iki cyumweru guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 07/10/2022 nta rungu bagira kuko babasha gukurikirana imikino itandukanye y’amakipe yo mu Rwanda inyura kuri Magic Sports TV CH 265 & CH 251 ( Dish) shene usanga kuri (…)
Umunya Espagne Xabi Alonso wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru mu makipe atandukanye arimo Liverpool,Real Madrid na Bayern Munich yagizwe umutoza mushya wa Bayern Leverkusen yo mu Budage.
Umutoza w’ikipe ya Gasogi United Ahmed Adel yahakanye amakuru yacicikanye y’uko akorera ku byangombwa by’ibihimbano akaba ari umwe muri batatu bahagaritswe na CAF.
Ku cyumweru,tariki ya 9 Ukwakira 2022 mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo hazabera isiganwa rya Huye Half Marathon 2022 rizaba ribaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’iryambere ryabaye mu mwaka wa 2021.
Mu mpera z’iki cyumweru mu mujyi wa Kigali hasozwaga irushanwa ryahuzaga amabanki mu Rwanda ryitwa “Interbank Sports Tournament 2022”.
Amakipe y’Ingabo z’u Rwanda y’umukino wa Volleyball abagabo n’abagore, bagiye kwerekeza mu gihugu cya Tanzania mu irushanwa ngarukamwaka ryitiriwe uwahoze ari umukuru w’iki gihugu, nyakwigendera Mwalimu Julius Nyerere.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryamaze gutangaza ko umukino wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports na AS Kigali wasubitswe
Ikipe ya APR FC yamaze kumenyeshaa igihe izakinira umukino w’ikirarane yagombaga gukinamo n’ikipe ya Bugesera FC
Amakipe y’abagore ya APR na REG ntiyahiriwe n’irushanwa rya Basketball ryo mu karere ka gatanu ryaberaga i Arusha muri Tanzania, kuko iryo rushanwa ryegukanywe n’ikipe yo mu Misiri.
Ku Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, mu Karere ka Gisagara hasojwe igice cya mbere cya Shampiyona (Phase 1), aho ikipe ya Gisagara Volleyball Club na APR y’abagore arizo ziyoboye.
Kuri iki Cyumweru hakinwe imikino ine y’umunsi wa kane wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwamda, aho ikipe ya APR FC bigoranye yatsinze Rwamagana City 3-2, Police FC igatsindwa umukino wa kane itsinzwe na Gasogi United 2-1, mu gihe AS Kigali nayo yatsindiye Rustiro FC mu rugo.
Mu gihugu cya Algeria kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2022, habereye tombola y’Igikombe cya Afurika 2023, ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo kizabera muri icyo gihugu hagati ya Mutarama na Gashyantare 2023.
Mu mukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wahuje abakozi b’Akarere ka Musanze n’abapadiri ba Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri kuri Stade Ubworoherane, ku wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, warangiye abakozi b’akarere batsinze abapadiri ibitego 4-1.
Kuri uyu wa Gatandatu hakinwe imikino ine ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru 2022-2023, aho mu makipe yari mu rugo imwe ariyo yabonye itsinzi gusa, Marine FC yatsindiwe mu rugo na Rayon Sports 3-2, Sunrise itsinda Kiyovu Sports 2-1.
Mbere yo gukina na Marine FC, ikipe ya Rayon Sports mu Karere ka Rubavu yasuye abana biga ku kigo cy’amashuri cya G.S.St Joseph Muhato, bisanzurana n’abakinnyi inabagenera impano, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022.
Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal wari weguye ku buyobozi bw’iyi kipe ku wa 29 Nzeri 2022, yakuyeho ubwegure ubwe nyuma y’ibiganiro yijejwemo kuzahabwa ubufasha buzatuma havaho zimwe mu mbogamizi yari yatanze zatumye yegura.
Guhera ku itariki 21 kugeza ku ya 30 Ukwakira 2022, i Kigali hazongera kubera irushanwa ngarukamwaka rya Legacy Tournament 2022.
Kuva tariki 22 kugeza 24 Nzeri 2022, mu kigo cy’ishuri rya St Aloys i Rwamagana, habereye ingando (camp) z’umukino wa Basketball, z’abana batarengeje imyaka 14 na 16 mu bahungu n’abakobwa ziswe ‘JR NBA Camp bye bye vacance’. Izi ngando z’iminsi 3, zikaba zarateguwe n’Ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA) (…)
Mvukiyehe Juvenal wari Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports, kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya kubera impamvu ze bwite. Mu ibaruwa yandikiye inama y’ubutegetsi ya Kiyovu Sports Association, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko yeguye ku mpamvu bwite ndetse no kubona ko atazagera ku byo yiyemeje.