Ikipe ya Rayon Sports y’abagore kuri uyu wa Gatanu yakoze ibirori byo kumurika abakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse n’imyambaro izifashisha muri uyu mwaka w’imikino
Kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023, ikipe ya APR FC yatsinze Musanze FC 2-1 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona utarakiniwe igihe wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Ku Cyumweru tariki 8 Ukwakira 2023, ikipe ya Arsenal irakira Man City mu mukino ukomeye w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’u Bwongereza.
Umukinnyi w’ikipe ya APR VC y’abagore akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino wa volleyball, Munezero Valentine yamaze gufata rutemikirere aho yerekeje mu gihugu cya Tunisia mu ikipe nshya.
Ku wa 4 Ukwakira 2023, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi yatangaje ko Igikombe cy’isi cya 2030 kizakinirwa muri Maroc, Portugal na Espagne ndetse no ku mugabane wa Amerika y’Epfo.
Ikipe ya Kiyovu Sports ntabwo ikiri kugendera mu modoka nini yari isanzwe igendamo kuko urufunguzo rwayo rubitswe na Juvénal Mvukiyehe wambuwe ikipe.
Guhera tariki ya 6 kugeza ku ya 19 Ugushyingo, mu Rwanda hazabera irushanwa nyafurika rihuza amakipe abarizwa mu karere ka gatanu (CAVB ZONE V) nyuma y’imyaka ine ritaba.
Kuva tariki 30 Nzeri 2023 kugeza tariki 2 Ukwakira 2023, hakinwaga umunsi wa gatanu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere waranzwe no gukomeza kugorwa no kubona intsinzi kuri AS Kigali na Mukura VS.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hakinwaga imikino yo kwishyura muri shampiyona ya Volleyball mu Rwanda aho amakipe ya REG, RRA APR WVC na GISAGARA zitwaye neza, izindi ziratsikira.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yasezerewe na Al Hilal Benghazi iyitsinze kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pelé Stadium yari yuzuye abafana.
Kuri uyu wa Gatandatu abafana ba Rayon Sports bari babukereye mu gushyigikira ikipe yabo yakiriye Al Hilal SC Benghazi mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup ushobora kuyigeza mu matsinda.
Kuri uyu wa Gatanu, Ikipe ya APR FC yatsindiwe na Pyramids FC ibitego 6-1 mu Misiri iyisezerera muri CAF Champions League 2023-2024.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryamaze gusohora ingengabihe y’imikino yo kwishyura ya shampiyona y’uyu mwaka, nyuma yo gusbikwa kubera amarushanwa mpuzamahanga amakipe y’Igihugu yari yaritabiriye.
Kuri uyu wa Gatatu,Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika yemeje ko Maroc izakira Igikombe cya Afurika 2025 mu gihe Uganda,Tanzania na Kenya bazakira icya 2027.
Kuri uyu wa Gatatu,tariki 27 Nzeri 2023 ubuyobozi bw’Umuryango wa Kiyovu Sports bwavuze ko impinduka zo gukura ikipe muri Kompanyi ya Kiyovu Sports aricyo gihe kuko hari harageragejwe izindi nzira nyinshi zanze.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yasezerewe na Ghana mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2024 iyitsinze 12-0 mu mikino ibiri nyuma y’uwo kwishyura wabaye kuri uyu wa Kabiri yatsinzwemo 5-0.
Mu mpera z’iki cyumweru mu mujyi wa Kigali no mu karere ka Bugesera habereye isiganwa ry’imodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally, isiganwa ryasusurukije benshi
Mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup, ikipe ya Al Hilal Benghazi yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium
Ku Cyumweru tariki ya 24 Nzeri 2023, mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryiswe Kirehe Open Tournament 2023, aho amakipe ya Police VC na RRA ari yo yegukanye ibikombe.
Umunya-Kenya Karan Patel ni we wegukanye Isiganwa ry’amamodoka "Rwanda Mountain Gorilla Rally 2023", ryari rimaze iminsi itatu ribera mu Rwanda
Abanyeshuri bo mu Karere ka Kicukiro na Gasabo na Kamonyi bitabiriye umukino wa Karate, mu gihe cy’ibiruhuko bagera kuri 84, tariki ya 23 Nzeri 2023, bakoreye imikandara bava mu kiciro barimo bajya mu kindi, abitwaye neza bahabwa n’imidari.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023, ikipe ya Marine FC yanganyije na APR FC 2-2 mu mukino wa shampiyona w’ikirarane, wakiniwe kuri Stade Umuganda igarura amateka yo muri 2017.
Isiganwa ry’imodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally ryakinwe ku munsi waryo wa kabiri, aho ryakiniwe mu mihanda y’akarere ka Bugesera
Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah yashimiye ikipe ya Musanze FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho ku geza ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota icyenda ku icyenda, mu mikino itatu imaze gukina, aho yayisabye kuguma kuri uwo mwanya.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika(CAF) yamenyesheje Rayon Sports ko umukino wa CAF Confederation Cup izakirwamo na Al Hilal Benghazi kuri Kigali Pelé Stadium uzakinwa nta bafana bahari nk’uko iyi kipe yo muri Libya yari yabisabye.
Isiganwa ry’imodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally ryatangiye kuri uyu wa Gatanu, aho ryitabiriwe n’imodoka 29
Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023 i Kigali habaye umuhango wo guha ikaze irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare (UCI Road Championship 2025) rizabera mu Rwanda mu mwaka wa 2025.
Nyuma yo kunyagirwa na Ghana 7-0, umutoza w’Amavubi y’abagore Grâce Nyinawumuntu yavuze ko abakinnyi b’iyi kipe bafite imisemburo nk’iy’abagabo byatumye ab’Amavubi babatinya kuva mu kwishyushya.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yanyagiwe na Ghana mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, umukino wabereye i Kigali