Volleyball: REG na APR ziyongereye amahirwe yo kwegukana shampiyona

I Kigali habereye imikino yo gusoza agace ka gatanu muri shampiyona ya Volleyball aho kegukanywe n’amakipe ya REG VC mu bagabo naho mu bagore ikipe ya APR yongera kuyobora abandi.

Ni shampiyona ya Volleyball ikinwa mu buryo bw’uduce cyangwa (PHASES) aho mu mpera z’icyumweru gishize hakinwaga agace ka 5 (PHASE V) aho ikipe ya REG VC yakegukanye itsinze ikipe ya Gisagara ibitse igikombe cya shampiyona amaseti 3 ku busa.

APR VC y'abagore ikomeje kwanikira andi makipe
APR VC y’abagore ikomeje kwanikira andi makipe

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya APR itaratakaza umukino n’umwe muri uyu mwaka, ni yo yegukanye aka gace itsinze ikipe ya Police (Forefront) amaseti 3 kuri 1.

Aka gace ka gatanu katangiye gukinwa kuva ku wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza aho abagore imikino yabo yose yakiniwe mu nzu y’imikino iri mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ho mu Murenge wa Kimisagara, naho abagabo bo bakinira ku bibuga byo hanze bibarizwa muri Kicukiro-Busanza mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Rwanco-Village.

Ikipe ya REG ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona
Ikipe ya REG ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona

Aka gace ka gatanu kandi gasize mu bagabo ikipe ya Gisagara Volleyball Club iri ku mwanya wa 2 n’amanota 34, APR ku mwanya wa gatatu n’amanota 29 naho ikipe ya Forefront yo iri ku mwanya wa 4 n’amanota 28.

Mu cyiciro cy’abagore ikipe ya APR VC itaratsindwa umukino n’umwe yongeye kwisasira amakipe muri aka gace aho kugeza ubu ifite amanota 35 ikaba irusha amanota 5 ikipe ya Forefront iri ku mwanya 2 n’amanota 30, naho ikipe ya RRA yo ikaba iri ku mwanya 3 n’amanota 25.

Shallon Amito wa Forefront agerageza guhagarika umupira
Shallon Amito wa Forefront agerageza guhagarika umupira

Muri iyi shampiyona ya Volleyball mu Rwanda biteganyijwe ko hazakinwa uduce 8 (Phases) aho hamaze gukinwa uduce 5 hakaba hasigaye utundi duce 3 ngo shampiyona igere ku musozo.

Biteganyijwe ko muri utu duce dusigaye hari akagomba gukinirwa mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, Ruhango mu Majyepfo ndetse na Gisagara ari na ho hazakinirwa umunsi wa nyuma wa shampiyona.

Ikipe ya RRA irabarizwa ku mwanya wa gatatu nyuma y'agace ka gatanu
Ikipe ya RRA irabarizwa ku mwanya wa gatatu nyuma y’agace ka gatanu
Iyi mikino irimo kubera mu Mudugudu wa Rwanco mu Busanza ahaherutse gutuzwa abaturage bimuwe muri Kangondo
Iyi mikino irimo kubera mu Mudugudu wa Rwanco mu Busanza ahaherutse gutuzwa abaturage bimuwe muri Kangondo
Gisagara Volleyball Club ntabwo irimo kwitwara neza muri iyi minsi
Gisagara Volleyball Club ntabwo irimo kwitwara neza muri iyi minsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka