Volleyball: Memorial Kayumba yongewemo umukino wo gusiganwa ku magare
Mu mpera z’iki cyumweru, mu Karere ka Huye mu kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Officiel de Butare, harakinirwa irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel, wabaye Umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare (Indatwa n’Inkesha) witabye Imana.
Kayumba Emmanuel yitabye Imana mu 2009. Kuva mu 2010 hatangijwe irushanwa rya Volleyball rigamije kumwibuka, kuko na we yari umukunzi ukomeye w’uyu mukino.
Nyuma ariko abategura iri rushanwa bagiye bongeramo n’indi mikino nka Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball) ndetse no Koga (Swiming), gusa umukino wa Volleyball ukaba ari wo wagiye uhabwa umwanya munini no kugeza magingo aya.
Irushanwa Memorial Kayumba, rigiye kuba ku nshuro ya 14, aho kuri iyi nshuro hongewemo undi mukino wo gusiganwa ku magare (cycling), ahazasiganwa abari munsi y’imyaka 15(cadets) bakagenda inzira y’ibilometero 30 mu Karere ka Huye.
Dore bimwe mu byiciro byitabira iri rushanwa:
Volleyball harimo abagabo n’abagore bakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, abagabo bakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri, abato, amashuri y’icyiciro rusange (Tronc Commun), amashuri abanza ndetse n’abakanyujijeho muri Volleyball na Volleyball yo ku mucanga.
Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba muri 2023, amakipe ya Police VC icyo gihe yitwaga ForeFront, ni yo yegukanye ibi bikombe mu bagabo n’abagore.
Mu bagabo ikipe ya ForeFront yegukanye igikombe itsinze REG VC amaseti 3-1, naho mu bagore ikipe ya Forefront yegukana igikombe itsinze RRA amaseti 3-2.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|