Volleyball: APR mu bagabo na RRA mu bagore zegukanye Carré d’AS na Shampiyona

APR volleyball Club y’abagabo na Rwanda Revenue Authority (RRA) ni zo zegukanye igikombe cya Shampiyona na Carré d’As kuri iki cyumweru mu mikino yabereye kuri Petit Stade i Remera.

Nyuma yo kubura igikombe cya Shampiyona umwaka ushize igitwawe na Kaminuza y’u Rwanda, APR VC yongeye kwisubiza icyubahiro yigaranzura Kaminuza kuko yayitsinze amaseti atatu kuri imwe ku mukino wa nyuma ihita itwara igikombe.

Aya makipe yombi akaba yakinnye adafite abakinnyi yahoze igenderaho kuko Kaminuza yaburaga Dusabomana Vincent “Gasongo”, naho APR ikaba yaraburaga Yakan Laurence bombi bakaba baragiye gukina muri Algeria.

Nk’uko bisanzwe bigenda mu mikino ya Carré d’As, dore ko yahujwe n’isoza rya shampiyona amakipe ane aba yarabaye aya mbere muri shampiyona ni yo ahura muri ½ cy’irangiza (Playoff), agahatanira igikombe.
Muri ½ cy’irangiza, APR yari yatsize Lycee ya Nyanza amaseti atatu kuri imwe, mu gihe kaminuza y’u Rwanda yatsinze Kigali Volleyball Club (KVC) amaseti atatu kuri imwe.

Mu bagore, RRA yatwaye igikombe imaze gutsinda APR amaseti atatu ku busa, ikaba yari yasezereye Ruhango mu gihe APR yo yari yatsinze Lycee ya Nyanza.

Nyuma yo kuba iya mbere, APR VC yabonye itike yo kuzahagararira u Rwanda mu gikombe cy’Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu gihugu cy’Afurika y’Epfo naho Kaminuza y’u Rwanda ikazahagararira u Rwanda mu mikino y’Akarere ka 5. Lycee ya Nyanza yabaye iya gatatu yo izahagararira u Rwanda mu mikino yo muri Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati izabera mu gihugu cya Uganda.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka