Volleyball: Abasifuzi bahawe amahugurwa mbere y’uko Shampiyona itangira

Abasifuzi b’umukino wa Volleyball mu Rwanda bahawe amahugurwa y’umunsi umwe yabereye mu Mujyi wa Kigali tariki ya 15 Mata 2023.

Aya mahugurwa yahuje abasifuzi mpuzamahanga n’abasifura ku rwego rw’Igihugu akaba yarateguwe n’ihuriro ryabo ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda (FRVB) mu rwego rwo kwisuzuma, kwinenga no kongera kwihugura, bijyanye no kwibukiranya ibiranga umusifuzi w’Umunyamwuga w’umukino wa Volleyball ku isi.

Abasifuzi bitabiriye uyu mwiherero bafashe ifoto y'urwibutso
Abasifuzi bitabiriye uyu mwiherero bafashe ifoto y’urwibutso

Muri aya mahugurwa, abasifuzi b’umukino wa Volleyball mu Rwanda bongeye kwisuzuma, basubira mu mategeko y’uyu mukino haba mu mukino nyirizina, ndetse na nyuma na mbere y’uko umukino utangira.

Ibi bibaye mbere y’uko shampiyona ya Volleyball mu Rwanda mu mwaka wa 2023 ibura iminsi micye ngo itangire, dore ko izatangira tariki ya 22 Mata 2023.

Ayo mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro n’umunyamabanga mukuru muri Federasiyo y’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, Mucyo Philbert, wari n’umushyitsi mukuru wari uhagarariye Federasiyo.

Umunyamabanga muri Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda, Mucyo Philbert
Umunyamabanga muri Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda, Mucyo Philbert

Muri uyu mwiherero, abasifuzi bamurikiwe komite nshya ibahagarariye iyobowe n’umusifuzi mpuzamahanga Ndayisaba Alphonse nka Perezida ndetse akaba yungirijwe na mugenzi we na we w’umusifuzi mpuzamahanga Mukundiyukuri Jean de Dieu akaba ari n’impuguke mu mukino wa Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball).

Ndayisaba Alphonse ni we Perezida w'abasifuzi ba Volleyball mu Rwanda, akaba n'umusifuzi mpuzamahanga
Ndayisaba Alphonse ni we Perezida w’abasifuzi ba Volleyball mu Rwanda, akaba n’umusifuzi mpuzamahanga
Harerimana Herman, Umujyanama muri komite y'abasifuzi
Harerimana Herman, Umujyanama muri komite y’abasifuzi

Mu bandi bayobozi bahagarariye abandi harimo:

Umunyamabanga: Dr. Ineza Claire

Umujyanama: Harerimana Herman

Gender: Mugabekazi Marie Reine

Ass.Gender: Ishimwe Clemence

Imibereho myiza: Ntibarikure Simon

Umwungiriza: Uwanyirigira Beatrice

Abashinzwe ikinyabupfura: Kubwimana N. Ernest

Umwungiriza: Ntihemuka Jean Bosco

Umwungiriza wa 2: Rafiki Jean Claude

Bamwe mu basifuzi b'abagore basifura umukino wa Volleyball mu Rwanda
Bamwe mu basifuzi b’abagore basifura umukino wa Volleyball mu Rwanda
Komite ihagarariye abandi basifuzi
Komite ihagarariye abandi basifuzi

Mu Rwanda habarizwa abasifuzi b’umukino wa Volleyball yo mu nzu no ku mucanga basaga 65. Muri bo harimo abasifura imbere mu gihugu n’abandi bamaze kugera ku rwego mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka