Volleyball: Abakobwa b’u Rwanda barasoza amatsinda bahatana na Senegal

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore muri Volleyball, irasubira mu kibuga kuri uyu wa Kane aho ikina umukino wa nyuma w’amatsinda na Senegal

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda irahatana na Senegal Saa kumi n'ebyiri
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irahatana na Senegal Saa kumi n’ebyiri

Kuri uyu wa Kane muri Kigali Arena, harakomeza imikino y’igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagore, aho haza kuba hakinwa imikino ibiri ya nyuma mu itsinda B, ndetse n’umukino umwe mu itsinda A u Rwanda ruherereyemo.

Ku i Saa munani zuzuye ni bwo hakinwa umukino wa mbere mu itsinda B, umukino uza guhuza ikipe y’igihugu y’u Burundi yanamaze gusezererwa, aho iza gukina na Kenya yamaze kubona itike ya ½. Ukaza gukurikirwa n’uhuza Republiha Iharanira Demokarasi ya Congo na Tunisia Saa kumi zuzuye.

Ikipe y'u Rwanda yatsinze imikino ibiri ya mbere mw'iri tsinda
Ikipe y’u Rwanda yatsinze imikino ibiri ya mbere mw’iri tsinda

Ku i Saa kumi n’ebyiri zuzuye, ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yanamaze kwibonera itike ya ½ igaruka mu kibuga, ikaza kuba ikina umukino wa nyuma w’amatsinda na Senegal yo yamaze gusezererwa.

Ikipe y'igihugu ya Tunisia yegukanye igikombe mu bagabo
Ikipe y’igihugu ya Tunisia yegukanye igikombe mu bagabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikipe yacu turayizeye ,uyu munsi ni set 3/0 Bianca nabagenzi be ntabwo badutenguha turahatambuka gitore.

TUBARI INYUMA NTABWOBA.

KABAGABIRE Francoise yanditse ku itariki ya: 16-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka