Volleyball: Abakinnyi bakiri batoya hari byinshi bungukiye mu irushanwa ryo kurwanya Malaria

Abakinnyi ba Volleyball bakiri batoya cyane cyane abakiri mu mashuri bashimishijwe n’irushanwa ryo kurwanya Malaria ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino waVolleyball mu Rwanda ifatanyije na Imbuto Foundation kuko bahavanye ubumenyi bwinshi no gutinyuka amarushanwa.

Iyi mikino yatangiriye mu ntara zose z’igihugu, yitabirwa n’amakipe y’abagabo n’abagore ariko cyane cyane ay’abana kandi adasanzwe akina muri shampiyona ya Volleyball mu rwego rwo gufasha abana kuzamuka no gushaka abana bafite impano ya Volleyball kugirango bazakurikiranwe.

Ubwo iyo mikino yari igeze mu cyiciro umuntu yagereranya na ½ cy’irangiza,tariki 05/02/2012, abakinnyi twasanze i Nyanza ahaberaga iyo mikino badutangarije ko imikino nk’iyo iteguwe kenshi yajya izamura urwego bariho dore ko abenshi mu bo twaganiriye usanga bafite inyota yo kuzavamo abakinnyi bakomeye.

Murangwa Nelson ufite metero zisaga ebyiri ni umunyeshuri muri GS Indatwa y’i Butare akaba na Kapiteni w’ikipe yaho. Ubwo ikipe ye yari imaze kubona itike yo kuzakina imikino ya nyuma, yadutangarije ko imikino nk’iyo nikomeza kubaho izamufasha gukomera cyane kuko yifuza no kuzagera ku rwego mpuzamahanga

Yagize ati “Ngewe nashimishijwe cyane n’iyi mikino kuko yatumye mpura n’abandi bakinnyi b’ahandi hirya no hino mu gihugu mbigiraho byinsi ku buryo bizamfasha muri gahunda niyemeje yo kuzakinira ikipe y’igihugu ndetse nkanajya gukina hanze nk’umukinnyi wabigize umwuga”.

Nubwo abo bana bashaka gutera imbere, barasaba ko bakongererwa ibikoresho ndetse bakanubakirwa ibibuga byabafasha kongera imyitozo nk’uko twabitangarijwe na Rudakubana Patrick Kapiteni w’ishuri rya Kristu Umwani i Nyanza

Yabisobanuye muri aya magambo “Mu by’ukuri iyi mikino yongereye urukundo rwa Volleyball muri twe. Ni byiza ko bashyizeho iyi gahunda ariko byaba byiza bongeye imbaraga mu kutwitaho, bakanongera ibikoresho ndetse n’ibibuga kuko hari bana banshi bakunda Volleyball ariko batabona aho gukinira ugasanga bibasubiza inyuma.

Muri iyi mikino izasozwa tariki 18/02/2012 i Kigali, abashinzwe Volleyball y’u Rwanda bizeye kuzabonamo abakinnyi beza bazakurikiranwa bakavamo abakinnyi b’ikipe y’igihugu nk’uko bitangazwa na Hatumimana Christian, ushinzwe Tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda.

Yabisobanuye muri aya magambo “Hari abana badutunguye tutari tuzi kandi bakina neza. Uretse wenda abana bakina mu ntara y’amajyepfo dusanzwe tuzi ko bakunda Volleyball kandi ari abahanga, twabonye abandi bana biga nko muri Ecole Secondaire ya Kirambo mu Majyaruguru na Lycee de Nyundo kandi bigaragara ko bazavamo abakinnyi bakomeye ari nayo mpamvu tugiye kubakurikirana nk’uko tubigenzereza abandi bagaragaje ubuhanga”.

Muri mikino yaberaga mu majyepfo, amakipe yabashije kubona tike yo kuzakina imikino ya nyuma mu rwego rw’abagabo ni ishuri rya Kristu Umwami ry’i Nyanza n’ikipe ya Blarirwa. Mu rwego rw’abakobwa hakomeje GS Saint Joseph y’i Kabgayi na GS Indangaburezi yo mu Ruhango.

Ikindi cyiciro cy’imikino y’igice kigereranywa na ½ cy’irangiza kizabere mu ntara y’Iburasirazuba i Nyagatare, tariki 12/02/2012 ahazahurira amakipe y’abagabo n’abagore yabaye aya mbere mu ntara y’Amajyaruguru, Uburazirazuba n’Umujyi wa Kigali.

Imikino ya nyuma izaba tariki 18/02/2012 i Kigali. Hazahura amakipe atatu azaba yarabaye aya mbere muri buri cyiciro cyabereye mu ntara mu bagabo no mu bagore, maze amakipe yose akine, izaba yatsinze izindi cyangwa se izirusha amanota izahabwa igikombe n’amafaranga ibihumbi 500.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka