Sitting Volleyball: Ikipe y’u Rwanda y’abagore yegukanye umwanya wa karindwi
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore ya Sitting Volleyball yegukanye umwanya wa karindwi mu mikino y’Igikombe cy’Isi cyaberaga mu Misiri.
![Umutoza Dr Mosad Rashad avuga ko yishimiye uko amakipe ye yitwaye haba mu bagabo n'abagore Umutoza Dr Mosad Rashad avuga ko yishimiye uko amakipe ye yitwaye haba mu bagabo n'abagore](IMG/jpg/abagore_5_.jpg)
Ibi iyi kipe yabigezeho nyuma yo gukina umukino wayo wa nyuma muri iri rushanwa tariki 18 Ugushyingo 2023 igatsinda ikipe ya Misiri amaseti 3-0 mu mukino wo guhatanira umwanya wa karindwi. Muri uyu mukino iseti ya mbere u Rwanda rwayitsinze ku manota 25-16 iya kabiri ruyitsinda ku manota 25-17 mu gihe iya gatatu rwayegukanye ku manota 25-14.
U Rwanda rwakiniye umwanya wa karindwi nyuma yo gusezererwa na Brazil muri 1/4 maze rukajya guhatanira umwanya wa gatanu nabwo rutsindwa na Ukraine, biruganisha ku guhatanira uyu mwanya wa karindwi begukanye.
![U Rwanda rwatsinze Misiri rwegukana umwanya wa karindwi mu Gikombe cy'Isi cyaberaga muri iki gihugu U Rwanda rwatsinze Misiri rwegukana umwanya wa karindwi mu Gikombe cy'Isi cyaberaga muri iki gihugu](IMG/jpg/u_rwanda_rwatsinze_misiri_rwegukana_umwanya_wa_karindwi_mu_gikombe_cy_isi_cyaberaga_muri_iki_gihugu.jpg)
Muri rusange kuva mu matsinda u Rwanda rwakinnye imikino irindwi (7) rutsindamo imikino itatu(Mongolia ,Misiri(batsinze inshuro ebyiri) rutsindwa imikino ine (u Budage, u Bushinwa,Brazil na Ukraine).
Iri rushanwa ryasojwe tariki 18 Ugushyingo 2023 maze mu bagabo umwanya wa mbere wegukanwa na Iran yatsinze Misiri amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma mu gihe u Bushinwa bwegukanye umwanya wa mbere mu bagore butsinze Canada amaseti 3-1.
![](IMG/jpg/1700306102741.jpg)
![](IMG/jpg/1700306116232.jpg)
![](IMG/jpg/1700306013200.jpg)
![](IMG/jpg/1700306065709.jpg)
![Ku mukino wa Ukraine abakinnyi ntabwo bumvaga uko bari barimo gutsindwa Ku mukino wa Ukraine abakinnyi ntabwo bumvaga uko bari barimo gutsindwa](IMG/jpg/ku_mukino_wa_ukraine_abakinnyi_ntabwo_bumvaga_uko_bari_bari_gutsindwa.jpg)
![](IMG/jpg/1700306023428.jpg)
![Ukraine yari yabanje gusezerera u Rwanda bahatanira umwanya wa gatanu n'uwa gatandatu Ukraine yari yabanje gusezerera u Rwanda bahatanira umwanya wa gatanu n'uwa gatandatu](IMG/jpg/ukraine_yari_yabanje_gusezerera_u_rwanda_bahatanira_umwanya_wa_gatanu_n_uwa_gatandatu.jpg)
![](IMG/jpg/1700306062817.jpg)
![](IMG/jpg/1700306081930.jpg)
![](IMG/jpg/1700306020384.jpg)
![](IMG/jpg/1700306030756.jpg)
![](IMG/jpg/1700306106270.jpg)
![](IMG/jpg/1700306048097.jpg)
![](IMG/jpg/1700306068969.jpg)
![](IMG/jpg/1700306078901.jpg)
![Bwari ubwa kabiri u Rwanda rutsinze Misiri muri iri rushanwa nyuma n'ubundi yo kuyitsinda mu matsinda Bwari ubwa kabiri u Rwanda rutsinze Misiri muri iri rushanwa nyuma n'ubundi yo kuyitsinda mu matsinda](IMG/jpg/bwari_ubwa_kabiri_u_rwanda_rutsinze_misiri_muri_iri_rushanwa_nyuma_nubundi_yo_kuyitsinda_mu_matsinda.jpg)
![](IMG/jpg/1700306093432.jpg)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|