Sitting Volleyball: Ikipe y’igihugu yatangiye kwitegura imikino nyafurika izabera i Kigali

Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Ukwakira 2011 mu nzu y’imikino y’abamugaye i Remera hatangiye imyitozo y’ikipe y’igihugu ya sitting volleyball aho barimo kwitegura imikino nyafurika izabera i Kigali.

Iyi mikino izitabirwa n’amakipe y’ibihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara izatangira tariki ya 22 Ugushyingo. Uretse u Rwanda ruzakira iyi mikino, andi makipe azaryitabira harimo Burundi, Cameroon, DRC, Kenya, Namibia, Nigeria, Tanzania, Uganda na Zambia.

Nk’uko bitangazwa na Bizimana Dominique, umuyobozi w’ishyirahamawe ry’imikino y’abamugaye mu Rwanda (NPC) akaba n’umukinnyi, ngo abakinnyi bameze neza kandi n’umutoza w’ikipe y’igihugu w’umuholandi Peter Karreman yaraye ageze mu Rwanda gusa Dominique Bizimana we ku giti cye ni we ufite akabazo ku kirenge gusa ngo yizeye gukira vuba akazakina amarushanwa.

Uretse guhatanira igikombe, abakinnyi bazaba banashaka itike yo kuzakina imikino olympique izabera I Londres mu Bwongereza mu kwezi kwa karindwi umwaka utaha.

Abakinnyi 12 bahamagawe bakaba banatangiye imyitozo ni: Bizimana Dominique, Rutikanga James, Ngirinshuti Eric, Ntagawa Charles, Murema Jean Baptiste, Tuyishime Vincent, Twagirayezu Callixte, Hirwa Danny, Vuningabo Emile, Kuramba Prosper, Ngizwenimana Jean Bosco, Ntawiha Fidele, Gahamanyi Jean Baptiste.

Kugeza ubu mu makipe y’u Rwanda yose mu mikino itandukanye hamaze kuboneka amatike abiri gusa, afitwe na Muvunyi Hermas ukina Sitting Volleyball na Adrien Niyonshuti ukina umukino wo gusiganwa ku magare.

Théoneste NISINGIZWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka