Rwanda Volleyball U19 yavuye muri Turukiya yerekeza muri Mexique

Nyuma y’ibyumweru bibiri ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu batarengeje imyaka 19 yari imaze ikorera imyitozo muri Turukiya, yahavuye mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 24/06/2013 yarekeza muri Mexique ahagomba kubera imikino y’igikombe cy’isi.

Mu minsi iyo kipe yamaze muri Turukiya, yahakinnye imikino myinshi ya gicuti n’amakipe atandukanye yo ku rwego rwabo mu myaka, bakaba bazakomereza imyitozo ya nyuma muri Mexique ahagomba kubera irushanwa nyirizina ry’igikombe cy’isi.

Ikipe y'u Rwanda U19 ngo yiteguye kwitwara neza.
Ikipe y’u Rwanda U19 ngo yiteguye kwitwara neza.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Jean Marie Nsengiyumba avuga ko abona abakinnyi be bari ku rwego yumva yifuzaga, ku buryo bimuha icyizere cyo kuzitwara neza.

Nsengiyumva ati, “Tuvuye aha muri Turukiya ikipe ikina ku buryo numva nifuzaga, iri ku rwego rushimishije kuko n’amakosa bakoraga mbere ajyanye no gutanga imipira (service) ndetse no kuyakira (reception) barayakosoye ubu rwose ikipe imeze neza kandi ndumva izitwara neza”.

Umutoza Jean Marie Nsengiyumva (wambaye ubururu) ahata abakinnyi be imyitozo ya nyuma.
Umutoza Jean Marie Nsengiyumva (wambaye ubururu) ahata abakinnyi be imyitozo ya nyuma.

Nsengiyumva avuga ko imikino ya gicuti bakinnye ihagije, gusa ngo basigaje gukora imyitozo ya nyuma ku wa gatatu bakimara kugera muri Mexique, bakazatangira irushanwa bucyeye bwaho ku wa kane.

Muri icyo gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 19 kizatangiraku wa kane tariki 27/06/2013, ikipe y’u Rwanda izaba iri mu itsinda rimwe n’Ubufaransa, Finland, Iran n‘Uburusiya.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka