#RubavuOpen2021 : Ikipe imwe y’abanyarwandakazi yabonye itike ya 1/8 (AMAFOTO)

Mu irushanwa mpuzamahanga rya Volleyball ikinirwa ku mucanga ririmo kubera i Rubavu, ikipe imwe y’u Rwanda ni yo yabashije kubona itike ya 1/8 cy’irangiza

Ikipe ya mbere y’Abanyarwanda mu bagabo yari igizwe na Ntagengwa Olivier ndetse na Akumuntu Kavalo Patrick ni yo yabimburiye andi gukina, aho yatsinze ikipe ya Shamma na Mapfumo bo muri Zimbabwe,aho bayitsinze amaseti abiri ku busa (21-09 na 21-14).

Indi kipe ya kabiri y’u Rwanda yari igizwe na Habanzitwari na Yves Mutabazi yatsinzwe na Kuvichka na Kislytsyn amaseti abiri kuri imwe 2-1 (11-21,21-17,15-3)

Ikipe y’abakobwa y’u Rwanda yindi yari igizwe na Benitha na Claudine yatsinzwe n’iya Dumbauskaite/Grudzinskaite bo muri Lithuania amaseti 2-0 (21-14,21-16).

Ikipe ya Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine bakinaga n’ikipe y’abanya-Israel yari igizwe na Maor/Barannik amaseti 2-0, aho bayitsinze iseti ya mbere ku manota 22 kuri 20, naho iya kabiri bayitsinda ku manota 21-18.

Ikipe ya Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick yaje gukina undi mukino wa kabiri baza kuwutsindwa n’ikipe yo muri Sweden yari igizwe na Miszczuk ndetse na Kruk , bayitsinzwe maseti 2-1 (21-19,25-23 and 8-15).

Ku munsi w’ejo harakomeza imikino irakomeza aho haza kuba hakinwa imikino ya 1/8, aho u Rwanda ikipe yabashije kugera muri icyo cyiciro ari ikipe y’abakobwa igizwe na Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine, andi makipe nayo akazakomeza gukina imikino yo guhatanira indi myanya.

Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine babonye itike ya 1/8
Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine babonye itike ya 1/8
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka