Rhénanie Palatina igiye gufasha Kirehe muri Volleyball

Intara ya Rhénanie Palatina irashima imibanire myiza ifitanye n’akarere ka Kirehe iyo ntara ikizeza akarere kuyishakira ikipe yagirana umubano n’ikipe ya Kirehe.

Ni mu birori by’imurikabikorwa rya siporo mu karere ka Kirehe intara ya Rhénanie Palatina itera inkunga binyujijwe mu mukino wa Volleyball,byabaye ku wa27/11/2015.

Rhenanie Palatina yahawe impano y'urwibutso
Rhenanie Palatina yahawe impano y’urwibutso

Heike Daume umuyobozi w’ubutwererane(Jumelage)ya Rhénanie Palatina mu Rwanda avuga ko Jumel age yifuza gushaka ikipe igirana umubano na Kirehe VC ati“ Twishimiye kubona uburyo Kirehe ikomeye cyane muri Volleyball kandi mufite ubushake, iyi kipe yanshimishije ningera mu biro ndahamagara muri Rhénanie Palatina banshakire ikipe ikomeye igirana umubano n’ikipe ya Kirehe VC”.

Ikipe ya Kirehe yahawe n'intara ya Rhenanie Palatina inkunga y'imipira yo gukina 6 imyambaro ibiri kuri buri mukinnyi na Filets 2
Ikipe ya Kirehe yahawe n’intara ya Rhenanie Palatina inkunga y’imipira yo gukina 6 imyambaro ibiri kuri buri mukinnyi na Filets 2

Muzungu Gerald umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yishimiye umubano w’Akarere ka Kirehe na Rhénanie Palatina ati“ Kirehe n’intara ya Rhénanie Palatina kuva mu mwaka 1989 uyu munsi byabaye impurirane n’imurika bikorwa rya siporo cyane cyane umukino wa Volleyball”.

Sitting Volleyball y'abafite ubumuga nayo irakinwa muri Kirehe
Sitting Volleyball y’abafite ubumuga nayo irakinwa muri Kirehe

Yavuze ko Kirehe ari igicumbi cya Volley kuko iri mu makipe akomeye mu gihugu ati “ubu Kirehe VC iri muri “big four”niyo mpamvu dushaka ko aka karere kitirirwa volley ball tukava ku mwanya wa kane tugafata umwanya wa mbere ubutawuvaho”.

Ikipe ya Kirehe VC yishimiye inkunga yahawe n'Intara ya Rhenanie Palatina
Ikipe ya Kirehe VC yishimiye inkunga yahawe n’Intara ya Rhenanie Palatina

Nibyo Bugingo Emmanuel wari intumwa ya Minisitiri wa Siporo yagarutseho ati“Reka dushimire Akarere ka Kirehe na Jumelage ya Rhénanie Palatina uruhare yagize mu guteza umukino wa Volleyball imbere none Akarere kakaba ari ikigega cy’uwo mukino murabikunda kandi mubikora kinyamwuga, nimwe gusa mufite imyenda yanditseho amazina y’abakinnyi”.

Ikipe ya Kirehe VC n'abayobozi banyuranye
Ikipe ya Kirehe VC n’abayobozi banyuranye

Yatanze inkunga y’itike y’indege ku mukinnyi uzajya ajya kugerageza amahirwe mu mahanga.

FRVB na MINISPOC biteguye gufasha Kirehe VC
FRVB na MINISPOC biteguye gufasha Kirehe VC

Nkurunziza Gustave uyobora ishyirahamwe Nyarwanda rya Volleyball(FRVB)asanga Kirehe ifite uruhare runini mu iterambere ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda avuga ko 60% by’abakinnyi bakomeye mu Rwanda baturuka i Kirehe anatanga inkunga y’imipira 10 yo gukina.

Bati uzaze urebe u Rwanda rw'abanyarwanda ni ukuri kw'Imana ruragendwa
Bati uzaze urebe u Rwanda rw’abanyarwanda ni ukuri kw’Imana ruragendwa
Abafana bari benshi
Abafana bari benshi
Biteguye gukorana n'Akarere ka Kirehe
Biteguye gukorana n’Akarere ka Kirehe

Shampiyona y’umwaka ushize Akarere ka Kirehe kaje mu makipe ane ya mbere agizwe na INATEK VC yatwaye igikombe, Rayons Sports VC,APR VC na Kirehe VC.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka