REG VC na APR WVC ni zo zegukanye irushanwa ry’intwari 2023 (AMAFOTO)

Kuri iki Cyumweru mu mukino wa Volleyball mu Rwanda ni bwo hasojwe irushanwa ryo kwizihiza intwari z’u Rwanda “National Heroes Volleyball Tournament 2023” ryari rimaze iminsi ibiri riba aho amakipe ya REG na APR ari yo aryegukanye.

Ikipe ya REG mu cyiciro cy’abagabo ni yo yegukanye iki gikombe ku nshuro ya mbere mu mateka yayo nyuma yo gutsinda ikipe ya Gisagara Volleyball Club amaseti atatu kuri abiri (3-2) ku mukino wa nyuma.

Ikipe ya REG na GISAGARA zageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera amakipe ya FOREFRONT ndetse na APR muri kimwe cya kabiri.

REG yegukanye igikombe mu bagabo
REG yegukanye igikombe mu bagabo

Ikipe ya REG VC ni yo yabonye mbere itike y’umukino ya nyuma nyuma yo gutsinda ikipe ya FOREFRONT muri ½ amaseti 3 kuri 2 umukino wabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 28, mu gihe ikipe ya GISAGARA yo yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe ya APR amaseti atatu ku busa.

Muvara Ronald wa Gisagara yitegura gukina umupira
Muvara Ronald wa Gisagara yitegura gukina umupira
Twagirayezu Emmy na Mahoro Ivan bagerageza guhagarika umukinnyi wa Gisagara
Twagirayezu Emmy na Mahoro Ivan bagerageza guhagarika umukinnyi wa Gisagara

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya APR ikomeje gutanga isomo ku makipe bahanganye nyuma yo kwegukana shampiyona yageretseho n’igikombe cy’ubutwari nyuma yo gutsinda ikipe ya FOREFRONT ku mukino wa nyuma amaseti 3 kuri 2.

Umukino wa APR VC na Forefront wari ishiraniro
Umukino wa APR VC na Forefront wari ishiraniro
Ikipe ya Forefront imaze igihe gito ishinzwe
Ikipe ya Forefront imaze igihe gito ishinzwe

Aya makipe yombi yahuriye ku mukino wa nyuma, nyuma yo kwitwara neza bagasezerera amakipe nka RRA na RUHANGO mu mikino ya ½ yabaye kuri uyu wa Gatandatu.

APR VWC yishimira igikombe yari imaze kwegukana
APR VWC yishimira igikombe yari imaze kwegukana

Ikipe ya Police y’u Rwanda (FOREFRONT WVC) mu mukino ukomeye yasezereye ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) amaseti 3 kuri 2 mu gihe biyoroheye ikipe ya APR WVC yo yasezereye ikipe ya RUHANGO iyitsinze amaseti 3 ku busa.

Abafana ba Gisagara bakoze iyo bwabaga ariko REG yongera kubatsinda
Abafana ba Gisagara bakoze iyo bwabaga ariko REG yongera kubatsinda

Mu mikino yo guhatanira imyanya ya gatatu, mu cyiciro cy’abagabo ikipe ya FOREFRONT ni yo yegukanye umwanya wa gatatu itsinze biyoroheye ikipe ya APR amaseti atatu ku busa (3-0) naho mu cyiciro cy’abagore uyu mwanya wegukanywe n’ikipe ya RRA itsinze RUHANGO amaseti 3 ku 0.

Nyuma yo gusoza shampiyona, muri uku kwezi kwa Gashyantare muri Federasiyo ya Volleyball bagiye gukurikizaho imikino ya Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball), imikino ihuza Abapolisi bo mu karere k’i Burasirazuba ndetse n’irushanwa rya Carré d’As riteganyijwe mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka.

Massamba Intore ari mu bitabiriye iyi mikino
Massamba Intore ari mu bitabiriye iyi mikino
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka