REG VC na APR VC ziracakirana mbere y’uko zerekeza muri Tunisia

Ikipe ya REG Volleyball Club ndetse n’Ikipe ya APR Volleyball Club zigomba guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAVB Champions league) izabera i Sousse muri Tunisia kuva tariki 16-28 Mata 2021, zigiye guhurira mu mukino wa gishuti mbere y’uko zerekeza muri icyo gihugu.

REG VC niyo yatwaye igikombe cya shampiyona cya 2020 mu gihe APR VC ari yo yatwaye igikombe cya shampiyona cya 2021 bityo amakipe yombi agomba guhagararira u Rwanda muri iyo mikino nyafurika muri Tunisia.

Ubwo twasuraga ikipe ya REG VC aho yitoreje kuri uyu wa Mbere kuri Maison des Jeunes ku Kimisagara, twasanze abakinnyi morale ari yose ndetse bemeza ko bagomba kwitwara neza muri ririya rushanwa rya Afurica.

Rwigema Simon, ukina nka ribero muri REG yagize ati “Abakinnyi bose tumeze neza, ndetse urabona ko twongeye gusubira mu bihe byacu byiza, abenshi bari barabyibushye kuko twamaze igihe tudakina ariko ubu urabona ko twasubiranye fitness ndetse turifuza kuza mu makipe ane ya mbere muri ririya rushanwa tuzajyamo”.

Mugisha Benon, Umutoza wa REG VC nawe yemeza ko kwigiza iyo mikino inyuma byabongereyemo ingufu ndetse bizatuma bitwara neza mu irushanwa.

Yagize ati “Ubusanzwe irushanwa ryagombaga kuba kuva tariki 02-12 Mata 2021, kuba bararyigije inyuma ibyumweru bibiri ni ikintu cyadushimishije cyane nka REG, kuko abakinnyi bacu bari batarasubira ku rwego rwabo rwiza, ariko ubu urabona ko tumeze neza imyitozo ndetse ikomeye turayikomeje, twizeye ko tuzaza byibuze mu makipe ane ya mbere”.

Mugisha avuga ko kuba bazagira amahirwe yo gukina na APR mbere yo kugenda bizabafasha kwitegura neza iyi mikino bazajyamo.

Ndabikunze Robert ushinzwe gukurikirana ubuzima bw’ikipe ya REG VC, avuga ko bifuza kuzakina na APR VC imikino ibiri ya gishuti ariko bataremeranywa neza amatariki y’iyo mikino ya gishuti bazakina.

Ndabikunze avuga kandi ko nibagera muri Tunisia mbere y’uko irushanwa ritangira bazashaka undi mukino wa gishuti bazakina n’ikipe yo hanze y’u Rwanda.

Kugeza ubu amakipe 27 yo muri Africa niyo amaze kwiyandikisha kuzitabira iryo rushanwa rya Champions’ league rizabera i Sousse muri Tunisia.

Muri ayo makipe nta n’imwe irimo yo mu Misiri ndetse na Al Ahly ifite iki gikombe ntizayitabira.

Umutoza wa REG VC Migisha Benon yishimiye ko irushanwa ryigijwe inyuma
Umutoza wa REG VC Migisha Benon yishimiye ko irushanwa ryigijwe inyuma

Amakipe azitabira ni: Espérance na CS Sfaxien (Tunisia), JKT, Jeshi Stars na Afunzo Zanzibar (Tanzania), Société Omnisport de l’Armée (Coté d’Ivoire), Madda Warabu University na Mugher Cement Sport (Ethiopia), GSU, Prisons na KPA (Kenya).

Hari kandi Forces Armée et Police (Cameroun), Al Ahly Tripoli, Ittihad Misrati na Alswehly (Libya), Price, Espoir na Police (RDC), University of Zimbabwe (Zimbabwe), Wadid Amel Tlemcen na NRBBA (Algeria) Nigeria Customs Office (Nigeria) Rukinzo (Burundi), REG na APR (Rwanda).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka