Ntagengwa na Ndamukunda babonye uruhushya rwo gutoza Volleyball yo ku mucanga, ni bantu ki?

Abanyarwanda Ndamukunda Flavien na Ntagengwa Olivier basanzwe ari abakinnyi b’umukino wa Volleyball yaba iyo mu nzu (Indoor) n’iyo kumucanga (Beach Volleyball) bamaze kwinjira mu batoza bemewe n’impuzamashyirahamwe ya Volleyball ku isi FIVB nk’abatoza bemewe.

Iyi mpamyabushobozi yo gutoza bayikuye mu gihugu cya Ugande mu mahugurwa y’abatoza yateguwe n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball ku isi ku bufatanye na Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu gihugu cya Uganda aho yari amaze iminsi 7 abera muri iki gihugu guhera taliki ya 3 Gicurasi.

Ni amahugurwa yahurije hamwe abatoza 18 barimo babiri bakomoka mu Rwanda, batau bakomoka muri Kenya, umutoza 1 ukomoka mu gihugu cya Gambia mugihe abandi basigaye bari abatoza bo mu gihugu cya Uganda akaba yaratanzwe n’umwarimu woherejwe n’impuzamahyirahamwe y’umukino wa Volleyball ku isi, umunya-Autriche Johann Huber.

Ndamukunda Flavien na Ntagengwa Olivier bafite amateka mu mukino wa Beach Volleyball
Ndamukunda Flavien na Ntagengwa Olivier bafite amateka mu mukino wa Beach Volleyball

Byinshi wamenya kuri aba bakinnyi ubu binjiye mu gutoza.

Reka dutangirane na Ntagengwa Olivier watangiye gukina Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball) mu mwaka wa 2011 atangira nawe akina shampiyona z’imbere mu gihugu.

Olivier Ntagengwa na Akumuntu Kavalo Patrick
Olivier Ntagengwa na Akumuntu Kavalo Patrick

Mu mwaka w’ 2013 Ntagengwa Olivier wakiananga na Mugabo Thierry ubu ukinira ikipe ya Gisagara vc berekeje i Mombasa muri Kenya mu gushaka itike ya shampiyona y’isi y’abatarengeje imyaka 23, baranayibona maze muri Kanama uwo mwaka berekeza muri shampiyona y’isi y’abatarengeje imyaka 23 yabereye mu gihugu cya Pologne (Poland) mu mujyi wa Warsaw aho icyo gihe begukanye umwanya wa 17.

Ntagengwa Olivier na Ndamukunda Flavier ubu ni abatoza bemewe
Ntagengwa Olivier na Ndamukunda Flavier ubu ni abatoza bemewe

Muri 2015 Ntagengwa Olivier ari kumwe na Ndamukunda Flavien bitabiriye imikino ya All Africa Games yari yabereye mu gihugu cya Congo-Brazzaville maze bitwara neza kuko icyo gihe basezerewe muri ½.

Muri 2019 Ntagengwa Olivier ari kumwe na Akumuntu Kavalo Patrick begukanye umudari w’umuringa mu mikino ya All Africa games yabereye muri Morocco ndetse kandi muri uwo mwaka nanone ari kumwe na Kavalo Patrick bitabiriye igikombe cy’isi cya volleyball yo kumucanga beach volleyball world Championship cyabereye mu budage (Germany) mu mujyi wa Hamburg

Ntagengwa Olivier yakomereje mu mikino yo ku rwego rw’isi yo ku nyenyeri ya 2 (Two Stars) yabereye i Rubavu mu Rwanda.

Muri 2022 Ntagengwa Olivier yakoze amateka ubwo yari kumwe na Gatsinzi Venuste maze bagera muri ½ cy’imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth games) yabeeye mu gihugu cy’u Bwongereza mu mujyi wa Birmingham.

Kuri Ndamukunda Flavien we yatangiye gukina umukino wa Volleyball yo ku mucanga mu mwaka wa 2007 aho kugera muri 2010 yari amaze gutwara ibikombe bitandukanye birimo nka Mombasa International Beach Volleyball tournament mu gihugu cya Kenya ahitwa Mombasa South Coast, kuri Indian Ocean Hotel na Jacaranda Hotel aho iri rushanwa icyo gihe ryari ryitabiriwe n’ibihugu birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania n’u Burundi, icyo gihe akaba yarakinanaga na Mbonyuwontuma Jean Luc bakunda kwita Kizungu.

Ntagengwa Olivier yegukanye umwanya wa kane mu mikino yahuje ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza yabereye mu Bwongereza umwaka ushize wa 2022
Ntagengwa Olivier yegukanye umwanya wa kane mu mikino yahuje ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza yabereye mu Bwongereza umwaka ushize wa 2022

Nyuma yaho Ndamukunda yaje guhindurirwa uwo bakinanaga maze bamuhereza Kwizera Pierre Marchal ubu utoza ikipe ya REG VC baba aba mbere inshuro zirenze imwe mu mikino ya continental cups icyo gihe yaberaga mu bice bitandukanye muri Afurika.

Nyuma yaho Ndamukunda Flavien yaje kongera guhindurirwa uwo bakinanaga maze ahabwa Olivier Ntagengwa banasozanyije amahugurwa yo gutoza Beach Volleyball baze baba aba mbere mu mikino y’akarere ka gatanu (Zone 5), icyo gihe banabona itike yo gukina imikino ya All African Games yabereye muri Brazzaville banegukana umwaya wa 4 nyuma Angola, Tunisia, South Africa.

Ndamukunda Flavien yakomeje gukina iyi volleyball yo ku mucanga ahagararira igihugu mu mikino itandukanye irimo na World Tour inyenyeri imwe (One Star) ari nako kandi ahindurirwa abo bakina nk’aho yakinanye na murumuna we Akumuntu Kavalo Patrick, Mukunzi Christopher n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka