Marshal na Flavien bazerekeza muri Algeria Ku cyumeru

Nyuma yo kubona Visa ibemerera kujya gukina mu gihugu cya Algeria, Kwizera Pierre Marshal na Ndamukunda Flavien, bazahaguruka mu Rwanda kuri icyi cyumweru, tariki 05/02/2012, bagiye gukinira Al Milia yo muri icyo gihugu.

Nubwo Kwizere Pierre Marshal ari we wavuzwe cyane ko agiye kujya muri Algeria na Ndamukunda ntiyari yicaye ubusa kuko na we yari arimo gushaka Visa kandi bombi baziboneye umunsi umwe, ndetse bazanajyana kuko bazanakina mu ikipe imwe.

Tuganira na Ndamukunda ubwo yari i Kampala amaze guhabwa Visa, yadutangarije ko anejejwe cyane no kuba abonye uburenganzira bumwemerera gukina muri Algeria ndetse ngo azakora ibishoboka byose kugirango azitware neza mu ikipe ye nshya na Al Milia.

Ndamukunda ni umwe mu bakinnyi beza b’ikipe y’igihugu, ariko ubuhanga bwe bwakunze kubangamirwa n’imvune y’urutugu ndetse akaba agiye muri Algeria iyo mvune itarakira.

Ndamukunda yatubwiye ko nagerayo azayivuza kugirango abashe gukina neza. Yabivuze muri aya magambo: “Imvune mfite nta kundi ndayikinana ariko ningera muri Algeria nzasaba ubuyobozi bw’ikipe bashake uko bamvuza kuko nifuza ko twanabishyira mu masezerano”.

Kwizera na Ndamukunda bakiniraga Lycee de Nyanza, bazasanga muri Algeria abandi bakinnyi batatu b’Abanyarwanda bakinayo bagiye umwaka ushize. Abo ni Dusabimana Vincent na Yakan Guma Laurence bakina muri Etoile Sportive du Sahel na Mukunzi Christophe ukina muri USM Blida.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka