Julius Kansiime na Providence Mukamurenzi barahatanira kuyobora Federasiyo ya Volleyball

Abakandida babiri ni bo bamaze kwemererwa guhatanira umwanya wo kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda

Tariki 27/03/2020 ni bwo hateganyijwe amatora ya Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB”, aho kugeza ubu abakandida babiri ari bo biyamamariza umwanya wa Perezida.

Julius Kansiime Kagarama wari usanzwe ari Visi-Perezida, na Providence Mukamurenzi wari usanzwe ari umubitsi bahataniye umwanya wa Perezida
Julius Kansiime Kagarama wari usanzwe ari Visi-Perezida, na Providence Mukamurenzi wari usanzwe ari umubitsi bahataniye umwanya wa Perezida

Abo ni Julius Kansiime Kagarama wari usanzwe ari Visi-Perezida, na Providence Mukamurenzi wari usanzwe ari umubitsi, aba bose bakaba bahatanira uyu mwanya mu gihe Karekezi Leandre wari umaze imyaka ine ayobora FRVB atigeze yongera kwiyamamaza.

Kansiime Julius asanzwe ari Visi-Perezida wa FRVB
Kansiime Julius asanzwe ari Visi-Perezida wa FRVB

Ku mwanya wa Perezida w’Inteko rusange hiyamamaje Zawadi Geoffrey wiyamamaje wenyine, naho ku mwanya wa kabiri hiyamamaza Ruterana Fernand Sauveur wenyine.

Urutonde rw’abakandida biyamamaza muri rusange n’imyanya biyamamazaho

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka