Gukina na Misiri byatumye u Rwanda rwitegura neza imikino y’akarere ka gatanu -Bitok

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda ya Volleyball Paul Bitok avuga ko n’ubwo u Rwanda rwatsinzwe na Misiri mu mikino ibiri yahuje aya makipe i Kigali, ngo byatumye ikipe atoza yitegura neza irushanwa ry’akarere ka gatanu naryo rizabera i Kigali muri Nzeri uyu mwaka.

Mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina imikino y’akarere ka gatanu yabereye i Kigali, Misiri yatsinze u Rwanda mu mikino ibiri, gusa ikinyuranyo cy’amanota Misiri yarushaga u Rwanda ntabwo cyarengaga amanota abiri.

Mu mukino wa mbere Misiri yatsinze u Rwanda amaseti atatu ku busa, ariko yayatsindaga bigoye cyane kuko harimo n’iyo yatsinze ku manota 32-30.

Mu mukino wa kabiri, ikipe y’u Rwanda yagerageje gukosora amakosa yakoze mu mukino wa mbere ariko nabwo Misiri ifite abakinnyi bafite igihagararo kinini n’inararibonye, nabwo batsinda u Rwanda ario bwo biba amaseti 3-1.

Umutoza w’u Rwanda Paul Ibrahim Bitok avuga ko Misiri ari ikipe ikomeye muri Afurika ku buryo kuba yaratsinze u Rwanda atari igitangaza, gusa ngo yabafashije kwitegura neza imikino y’akarere ka gatanu.

Yagize ati “Misiri ni ikipe iri ku rwego rwo hejuru muri Afurika, ifite abakinnyi bakomeye kandi banafite inararibonye. Gukina nayo ikadutsinda biyigoye ndetse tukanabasha kuyibonamo iseti, biragaragaza ko ikipe yacu natwe ihagaze neza kandi byatumye twitegura neza imikino y’akarere ka gatanu, ku buryo nidukomeza imyitozo tuzitwara neza”.

Nubwo u Rwanda rwatsinzwe, ariko rwahise rubona itike yo gukina iyo mikino y’akarere ka gatanu kuko Ethiopia na Soudan zagombaga kwitabira iryo rushanwa ryabereye i Kigali, zanze kuza ku munota wa nyuma ariyo mpamvu yatumye u Rwanda rukina na Misiri imikino ibiri.

Misiri izongera guhurira n’u Rwanda mu mikino y’akarere ka gatanu, kimwe n’andi makipe yo muri ako karere, aho yose azaba ahatanira umwanya wa mbere uhwanye n’itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi kizabera muri Pologne umwaka utaha.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka