Gisagara Volleyball Club yakoreye amateka muri Tunisia

Gisagara VC ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo, irimo kubera mu gihugu cya Tunisia mu mujyi wa Kélibia (Africa Club Championship 2022), yaraye ikoze amateka igera muri 1/2 cy’iryo rushanwa.

Ni ubwa mbere ikipe y'abagabo y'u Rwanda itsinze Abarabu
Ni ubwa mbere ikipe y’abagabo y’u Rwanda itsinze Abarabu

Ibi yabigezeho nyuma yo gutsinda ikipe ya Club Olympique de Kélibia imbere y’abafana bayo, bari bakubise sitade buzuye, gusa bishoboka ko ya Mana y’i Rwanda yirirwa ahandi igataha mu Rwanda, yatize gutaha iri kumwe na bo kuko batsinze iyo kipe amaseti 3-2 (29-27,22-25,16-25,25-23,15-12) batitaye ku bafana babavugirizaga induru.

Gisagara VC yazamutse mu itsinda rya 4 cyangwa Group D ari iyambere, nyuma yo gusoza imikino yayo yose nta n’umwe itsinzwe, bityo bikayihesha itike yo gukina imikino ya 1/4 ari naho yitwaye kigabo.

Malinga Wambaye 12 ateganye na Ndamukunda Flavien (11) bagenzura umupira
Malinga Wambaye 12 ateganye na Ndamukunda Flavien (11) bagenzura umupira

Mu makipe Gisagara VC yahigitse harimo imwe yo muri Kenya ya Equity Bank, Nigeria Customs ndetse n’igihangange cyo muri Cameroon, Port De doula, izi zose yarazisasiye mbere y’uko yiyunyuguza abanya Tunisia bari barigize abadakorwaho.

Muri rusange ikipe ya Gisagara VC ibaye iya mbere mu bagabo ibashije gutsinda Abarabu mu gihe muri 2016, mu bagore ikipe ya Rwanda Revenue Authority yatsinze El Shams yo mu Misiri muri 1/4 amaseti 3-1 (25-21, 10-25, 29-27, 25-18), igahita inerekeza muri 1/2 agahigo iyi kipe y’abashinzwe imisoro igifite no kugeza magingo aya.

Club Olympique de Kélibia ntiyorohewe n'Abanyarwanda muri uwo mukino
Club Olympique de Kélibia ntiyorohewe n’Abanyarwanda muri uwo mukino

Si ubwa mbere umutoza Nyirimana Fidèle (Fidjoo) usanzwe utoza Gisagara ageze muri ½, kuko no mu mwaka wa 2011 mu Misiri yahageze nanone muri iyi mikino iri kumwe n’ipe ya kaminuza y’u Rwanda, ariko ntibaza kurenga aho.

Ikipe ya Gisagara VC iragaruka mu kibuga kuri iki Cyumweru ihangana na Esperance yo muri Tunisia, nayo igizwe hafi ijana ku ijana n’abakinnyi bakinira ikipe y’igihugu ya Tunisia.

Muvara Ronald (7) na Sylvestre (9) babuze umukinnyi wa Kélibia guhitisha umupira
Muvara Ronald (7) na Sylvestre (9) babuze umukinnyi wa Kélibia guhitisha umupira

Ikipe iri butsindwe hagati ya Esperance na Gisagara vc ndetse na Al Ahly na Port De Doula, zizahura zikinire umwanya wa Gatatu, mu gihe izizaba zatsinze arizo zizakina umukino wa Nyuma.

Abafana bari bakubise buzuye
Abafana bari bakubise buzuye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka