Gisagara VC na Rwanda Revenue begukanye irushanwa ryo Kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu rwego rwo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, by’umwihariko abo mu mukino wa Volleyball, ikipe ya Gisagara VC na Rwanda Revenue ni zo zegukanye ibikombe.

Guhera ku wa Gatanu tariki 25/06/2021, Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryateguye irushanwa rigamije kwibuka abahoze ari abakinnyi, abakunzi ndetse n’abandi bose babarizwaga mu muryango wa Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Gisagara VC yegukanye igikombe inahabwa Miliyoni 2 Frws
Gisagara VC yegukanye igikombe inahabwa Miliyoni 2 Frws

Ni irushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe asanzwe akina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, ndetse hazamo n’amakipe yo muri Kenya arimo Kenya Ports Authority (mu bagabo), mu gihe mu bagore hari hajemo ikipe ya Nairobi Water.

Mu bagore Rwanda Revenue ni yegukanye igikombe
Mu bagore Rwanda Revenue ni yegukanye igikombe

Mu bagore, ikipe ya Rwanda Revenue ndetse na APR VC ni zo zaje guhurira ku mukino wa nyuma, umukino waje kurangira ikipe ya Rwanda Revenue ari yo yegukanye igikombe, naho umwanya wa gatatu utwarwa na Nairobi Water itsinze UTB WVC amaseti 3-2.

Gisagara VC ni yo yegukanye igikombe itsinze REG VC
Gisagara VC ni yo yegukanye igikombe itsinze REG VC

Mu bagabo ikipe ya Gisagara VC nyuma yo gutsinda ikipe ya UTB muri ½ mu mukino wari ugoranye ku maseti 3-2, yaje guhurira ku mukino wa nyuma na REG VC yari yasezereye APR VC.

Gisagara VC yageze ku mukino wa nyuma isezereye UTB
Gisagara VC yageze ku mukino wa nyuma isezereye UTB

Umukino waje kurangira ikipe ya Gisagara VC ari yo yegukanye igikombe itsinze REG amaseti 3-1, iza no guhabwa sheki ya Miliyoni 2 Frws, kimwe na Rwanda Revenue nayo yahawe ayo mafaranga angana gutyo, mu gihe iza kabiri zahawe Miliyoni 1 Frws, naho iza gatatu zihabwa ibihumbi 500 Frws.

Hon. Bernard Makuza wahoze ayobora Sena y'u Rwanda, yari yitabiriye iyi mikino
Hon. Bernard Makuza wahoze ayobora Sena y’u Rwanda, yari yitabiriye iyi mikino
Yari kumwe na Honorable Amb. Uyisenga Charles
Yari kumwe na Honorable Amb. Uyisenga Charles
UTB VC yari isanzwe ifite iki gikombe yasoreje ku mwanya wa gatatu
UTB VC yari isanzwe ifite iki gikombe yasoreje ku mwanya wa gatatu

Andi mafoto yaranze umunsi wa nyuma w’irushanwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ignace kuturuka i Gisagara, rwose Gisagara VC irashoboye ndetse ni gume hejuru hejuru mubicu mu kwegukana ibikombe pe

Ndahimana Ignace yanditse ku itariki ya: 28-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka