Gisagara igiye gutangiza amakipe y’abato ya Volleyball

Nyuma y’uko ikipe ya Gisagara Volleyball Club imaze kuba ubukombe muri Volleyball nyarwanda, Akarere ka Gisagara kagiye kumurika amakipe y’abato y’uyu mukino mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umukino wa Volleyball mu Rwanda by’umwihariko impano ziri muri aka Karere ka Gisagara.

Akarere ka Gisagara gasanzwe gafite ikipe y'ubukombe Gisagara Volleyball Club
Akarere ka Gisagara gasanzwe gafite ikipe y’ubukombe Gisagara Volleyball Club

Ku bufatanye n’Akarere ka Gisagara, ubuyobozi bwa Association Gisagara Volleyball, ku bufatanye kandi na federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda, Ihuriro ry’imikino y’amashuri mu Karere ka Gisagara rihuriwemo n’amashuri yose yo muri aka Karere, rigiye gutangiza ikipe ya kabiri ya Gisagara Volleyball Academy ikazajya ikina mu cyiciro cya kabiri.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2022 nibwo hateganyijwe umuhango wo kumurika ku mugaragaro ikipe y’abato ya Volleyball muri aka karere ibi bikazakurikirwa n’irushanwa ry’iminsi 2 rizasozwa ku cyumweru tariki ya 27 Werurwe 2022.

Intego nyamukuru yo gushyiraho aya makipe y’abato ni ugukomeza gushyigikira no guteza imbere impano z’abana b’Abanyarwanda by’umwihariko umukino wa Volleyball muri aka Karere ka Gisagara.

Umukino wa Volleyball ni umwe mu mikino ikunzwe cyane muri aka karere dore ko bafite n’ikipe iri ku rwego mpuzamahanga ya Gisagara Volleyball Club imaze gutwara ibikombe bya shampiyona y’u Rwanda bitatu kuva yashingwa mu mwaka wa 2016. Imaze kwitabira imikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo Champions League inshuro 2 ndetse iyi kipe inabitse igikombe cy’Akarere ka gatanu (Zone V) yatwaye mu mwaka wa 2019.

Abana bazatoranywa bazaba bari mu byiciro bibiri. Hari icyiciro cy’abatarengeje imyaka 15, ndetse n’abari hagati y’imyaka 15-17 abo bazanashyirwa mu cyiciro cya kabiri cyangwa Serie B.

Nk’uko abana bagomba kandi kwiga, biteganyijwe ko bazashyirwa mu ishuri ry’urwunge rw’amashuri rwa mutagatifu Phillipe Neri (Groupe Scolaire Saint Phillipe Neri Gisagara) kugira ngo bakurikiranwe nk’uko twabitangarijwe n’umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Gisagara Volleyball Club.

Mu makipe azitabira iri rushanwa harimo ayo mu byiciro bikurikira Serie A, Serie B, Secondary Schools O level, Primary Schools ndetse n’abakanyujijeho bahoze bakina Volleyball.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka