Gisagara: Akarere ko kwitega mu mikino nyuma yo gutangiza amakipe y’abato muri Volleyball

Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2022, mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, hari hateraniye imbaga y’aba sportifu baje gutera ingabo mu bitugu no gushyigikira ako karere, mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro irerero ry’abana mu mukino wa Volleyball.

UVC ihanganye na Gisagara ku mukino wa nyuma
UVC ihanganye na Gisagara ku mukino wa nyuma

Ni igikorwa cyatangijwe n’Akarere ka Gisagara ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri ryo muri ako karere ndetse na Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda.

Intego nyamukuru yo gushyiraho iryo rerero ry’abato, ni ugukomeza gushyigikira no guteza imbere impano z’abana b’Abanyarwanda, by’umwihariko umukino wa Volleyball muri ako Karere ka Gisagara, aho iyo gahunda izakorerwa mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye abarizwa muri ako karere, kuko kugeza mangingo aya muri habarurwa ibigo by’amashuri bigera ku 120.

UVC yahoze ari UTB itozwa na Karera niyo yatwaye igikombe mu bagabo bo muri Serie A
UVC yahoze ari UTB itozwa na Karera niyo yatwaye igikombe mu bagabo bo muri Serie A

Nzabanita Nikodemu, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri mu Karere ka Gisagara, yabwiye Kigali Today ko impano z’abana bakina Volleyball zizashakishwa kuva hirya no hino muri ako karere, kuko nibura buri kigo cy’amashuri cyafashijwe kugira ikibuga cya Volleyball, bityo bikazafasha abana kubona aho bigaragariza nyuma bakazajyanwa mu bigo byateguwe, bizakira abo bana bagakurikiranwa kuri byose.

Ati “Uyu munsi twatangije irerero ry’abana batoya bo mu Karere ka Gisagara, ni ukuvuga abana biga mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’ayimyuga, ni igikorwa kigamije kuzamura impano z’abo bana tukazabikora tubashyira mu marerero ashingiye ku bigo by’amashuri. Ku ikubitiro twatangiranye n’ibigo bibiri (2), aribyo urwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Philippe Neli ku biga baba mu kigo, ndetse n’urwunge rw’amashuri rwa Mugombwa ku bazaba biga bataha kugira ngo impande zose zizarebweho”.

Ikipe ya RRA niyo yegukanye igikombe mu bagore bakina mu kiciro cya mbere
Ikipe ya RRA niyo yegukanye igikombe mu bagore bakina mu kiciro cya mbere

Ati “Ariko uko ubushobozi buzagenda buza tuzagura tugere no ku rwego rw’amazone kuko akarere kacu kagira amazone 4. Iki gikorwa twagitangiye nk’abayobozi b’ibigo by’amashuri twiyemeza ko nk’Akarere ka Gisagara tugomba kugira umukino uturanga nyuma yuko bimaze kugaragara ko muri aka karere, harimo impano nyinshi za Volleyball ariko ntizizatezwa imbere bidaheye mu mashuri. Bitavuze ko n’indi mikino tutayigira ariko nibura buri kigo kigomba kuba gifite ikibuga cya Volleyball”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yishimiye ko icyo gikorwa cyashyizwe mu ngiro kuko cyasabye imyiteguro.

Collège Christ-Roi na Petit Seminaire Virgo Fidelis bahora bahanganye kuva cyera
Collège Christ-Roi na Petit Seminaire Virgo Fidelis bahora bahanganye kuva cyera

Ati “Ni igikorwa gikomeye cyane twabashije gutangiza n’abayobozi b’ibigo by’amashuri byose uko ari 120. Habanje imyiteguro yo kubaka ibibuga mu bigo by’amashuri byose, ubu turapanga ko buri kigo cyagira ikipe ndetse n’iyi akademi twatangije, abana bazayijyamo akaba ari abazaba bavuye muri ibyo bigo mu Karere ka Gisagara. Intego zacu za mbere ni ugushakisha impano z’abana mu bigo byose by’amashuri abanza n’ayisumbuye, icya kabiri ni ugukuza za mpano tubashakira abatoza kugira ngo bitoze neza kandi bakomere. Icya gatatu ni ukubafasha ngo bajye mu makipe akomeye bakine ku rwego rwo hejuru, babigire umwuga ikipe y’igihugu ibone abakinnyi benshi, ndetse binabatunge banatunge imiryango yabo”.

Amakipe 23 niyo yari ateraniye muri ako karere, aho yari agabanyije mu bice bitandukanye harimo amakipe asanzwe akina mu kiciro cya mbere muri Volleyball cyangwa série A, icyiciro cya kabiri, série B, ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abanza, ndetse n’abakanyujijeho muri uyu mukino.

I Gisagara Volleyball ibari mu maraso koko, aha bashushanyije ikibuga ahandi hiherereye ariko barakina
I Gisagara Volleyball ibari mu maraso koko, aha bashushanyije ikibuga ahandi hiherereye ariko barakina

Nyuma yo kumurika ikipe ku mugaragaro hakurikiyeho igikorwa cyo gusinya masezerano hagati y’impande 4 twavuze haruguru, ndetse binakurikirwa n’umukino wa nyuma, wahuje ikipe ya Gisagara VC ndetse na UVC yahoze ari UTB mu bagabo, umukino wabereye mu nyubako y’imikino y’ako karere yari yanakubise yuzuye abafana bavuye hirya no hino. biganjemo abakomoka muri Gisagara, gusa batashye batishimye nyuma y’uko ikipe yabo yakubiswe inarushwa n’ikipe ya UVC amaseti 3 kuri 1.

Kapiteni wa UVC Emmanuel yereka abayobozi Ingabo ze
Kapiteni wa UVC Emmanuel yereka abayobozi Ingabo ze
Nyirimana Fidèle, umutoza mukuru wa Gisagara VC
Nyirimana Fidèle, umutoza mukuru wa Gisagara VC
Abayobozi basinya amasezerano y'ubufatanye
Abayobozi basinya amasezerano y’ubufatanye

Dore uko ibihembo byatanzwe

PRIMARY
Abakobwa
GS .Gikore
Abahungu
GS. Mugombwa
O’LEVEL
Abakobwa
GS. Gikore
Abahungu
GS. Mugombwa
SERIE B, Abakobwa
E. Sainte Bernadette
ABAKANYUJIJEHO
1. Umucyo yavuye i Huye
2. Unity
SERIE B, Abagabo
1. C. Christ Roi
2. PSVF
3. Gitisi TVET
SERIE A, Abakobwa
1. RRA
2. Ruhango
SERIE A. Abagabo
1. UVC
2. Gisagara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka