#EAPCCO2023: Polisi y’u Rwanda yegukanye igikombe muri Volleyball ihigitse Kenya (Amafoto)

Mu gihe amarushanwa ahuza abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba arimbanyije, ku wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2023, ikipe ya Volleyball ya Polisi y’u Rwanda mu bagabo, yegukanye igikombe ihigitse Polisi yo muri Kenya, iyitsinze amaseti 3-1.

Gatsinzi Venuste wa Police y'u Rwanda yohereza urutambi mu kibuga cya Kenya
Gatsinzi Venuste wa Police y’u Rwanda yohereza urutambi mu kibuga cya Kenya

Aya makipe yacakiranye ku mukino wa nyuma, kuko yari yitwaye neza yombi atsinda ikipe y’igipolisi cy’u Burundi mu mikino ibanza, bityo bikayahesha amahirwe yo guhurira ku mukino wa nyuma.

Wari umukino wa 2 Polisi y’u Rwanda n’iya Kenya bahuye muri iri rushanwa, nyuma yaho ku wa Kane tariki 23 aya makipe n’ubundi yari yahuye hashakwa igomba kuba iya mbere muri iri tsinda ryabo, maze u Rwanda rutsinda ikipe ya Kenya amaseti 3 ku busa.

Sibomana Placide yambikwa umudari na Perezida wa Federasiyo ya Volleyball mu rwanda
Sibomana Placide yambikwa umudari na Perezida wa Federasiyo ya Volleyball mu rwanda

Nyuma yuko bakurikiranye imwe ari iya mbere indi ari iya 2, bagombaga guhurira rero ku mukino wa nyuma ku wa gatanu, ari nawo wari umunsi wa nyuma muri iri rushanwa, Polisi y’u Rwanda ikaba yegukanye iri rushanwa itsinze iya Kenya amaseti 3 kuri 1.

Amaseti 2 ya mbere yegukanywe na Polisi y’u Rwanda aho iya mbere yayitsinze ku manota 25 kuri 21 ya Polisi ya Kenya, naho iya 2 iyegukana ku manota 30 kuri 28.

Iseti ya 3 y’umukino yahise yegukanwa na Polisi ya Kenya ku manota 25 kuri 21 y’u Rwanda, ariko yihagararaho maze yegukana iseti ya kane y’umukino yari iya 3 kuri bo, n’amanota 25 kuri 19.

Wari umukino ukomeye
Wari umukino ukomeye

Nyuma y’uyu mukino ndetse wanapfundikiraga imikino ya Volleyball, hakurikiyeho guhemba abitwaye neza aho hahembwe abakinnyi bitwaye ku giti cyabo (individual awards), ndetse n’amakipe yitwaye neza guhera ku ikipe ya 3 kugeza ku ya mbere.

Biteganyijwe ko ikipe yabaye iya mbere izashyikirizwa igikombe ku munsi wo gusoza iyi mikino ku mugaragaro, ku wa mbere tariki 27 Werurwe 2023 muri BK Arena.

Irushanwa rirakomeje hakinwa n’indi mikino itandukanye, ndetse abakunzi ba Volleyball yo ku mucanga ikaba yo izakinwa guhera kuri iki cyumweru, mu Karere ka Bugesera.

Abasore ba Polisi y'u Rwanda batanze ibyishimo
Abasore ba Polisi y’u Rwanda batanze ibyishimo
Bishimira intsinzi
Bishimira intsinzi
Ikipe ya Polisi y'u Rwanda ya Volleyball niyo yegukanye irushanwa
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ya Volleyball niyo yegukanye irushanwa
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y' u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye yarebye uyu mukino
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’ u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye yarebye uyu mukino
Abayobozi batandukanye ba Polisi y' u Rwanda barebye uyu mukino
Abayobozi batandukanye ba Polisi y’ u Rwanda barebye uyu mukino
Abafana bari bahari ku bwinshi
Abafana bari bahari ku bwinshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka