#EAPCCO Volleyball: Polisi y’u Rwanda yatsinze iy’u Burundi idakozemo

Ku wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2023, hatangiye imikino ihuza abapolice bo muri Afurika y’Iburasirazuba, EAPCCO, aho Polisi y’u Rwanda yatangiye neza.

Polisi y'u Rwanda yatsinze iy'u Burundi
Polisi y’u Rwanda yatsinze iy’u Burundi

Nyuma yo kwitwara neza mu mupira w’amaguru, aho Polisi y’u Rwanda yatsinze iy’u Burundi ibitego 3-1, itsinzi yakomereje mu nyubako y’imikino n’imyidagaturo ya BK Arena, aho rwari rwambikanye mu mukino wa Volleyball hagati y’ikipe ya Polisi y’u Rwanda ndetse n’iy’u Burundi.

Polisi y’u Burundi ntiyahiriwe n’uyu mukino kuko yawutakaje ku maseti 3 ya Polisi y’u Rwanda ku busa.

Police y’u Rwanda yari yakoze ku ntwaro zayo zose zisanzwe zinakina shampiyona, ndetse byanayihiriye kuko nk’iseti ya mbere Polisi y’u Rwanda yayegukanye ku manota 25 kuri 18 ya Polisi y’u Burundi.

Ntagengwa Olivier wa Polisi y'u Rwanda yohereza umupira mu kibuga cy'Abarundi
Ntagengwa Olivier wa Polisi y’u Rwanda yohereza umupira mu kibuga cy’Abarundi

Mu iseti ya Kabiri ku mpande zombi bari birinze gukora impinduka cyane, usibye ku mutoza wa Polisi y’u Rwanda Hatumimana Christian, wakoze impinduka iseti igezemo hagati maze akazana Niyogisubizo Samuel, Akumuntu Kavalo Patrick ndetse na Ntanteteri Crispin, mu rwego rwo kuruhura abandi bari bamaze gukora akazi.

Iyo seti nayo ikipe ya Polisi y’u Rwanda yahise iyegukana n’amanota 25 kuri 20, ndetse wabonaga ko ikizere cyo kwegukana umukino cyari cyazamutse cyane.

Mu iseti ya gatatu ari nayo ya nyuma, ikipe ya Polisi y’u Burundu yagerageje kugabanya amakosa yari yayiranze, maze yongera kuzamura amanota yakoraga, ariko ikipe ya Polisi y’ u Rwanda yakiniraga imbere y’abafana bayo, iyibera ibamba birangira inayitsinze ku manota 25 kuri 22.

Abakinnyi ba Police y'u Rwanda bashimira abafana nyuma y'umukino
Abakinnyi ba Police y’u Rwanda bashimira abafana nyuma y’umukino

Imikino ya Volleyball muri iri rushanwa irakomeza kuri uyu wa gatatu, aho ikipe ya Polisi ya Kenya igomba gucakirana na Polisi y’u Burundi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6pm) muri BK Arena.

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda iraruhuka kuri uyu gatatu, igaruke mu kibuga ku wa kane ikina na Polisi yo muri Kenya, mbere yuko ku wa gatanu hazakinwa imikino ya nyuma.

DIGP Chantal Ujeneza asuhuza amakipe yombi mbere y'umukino
DIGP Chantal Ujeneza asuhuza amakipe yombi mbere y’umukino
Ikipe ya Polisi y'u Rwanda
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda
Ikipe ya Polisi y'u Burundi
Ikipe ya Polisi y’u Burundi
Abafana biganjemo abapolisi bari benshi muri BK Arena
Abafana biganjemo abapolisi bari benshi muri BK Arena
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka