Breaking: Dusenge Wicliff yerekeje muri Tala’ea El Gaish

Muri iki gitondo cyo kuwa 29 Ukwakira 2021 nibwo Dusenge Wicklif yerekeje mu gihugu cya Misiri aho yerekeje mu ikipe ya Tala’ea El Gaish Volleyball Club.

Nyuma yo kwitwara neza mu ikipe y’igihugu ya Volleyball mu marushanwa nyafurika aherutse kubera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka, Dusenge Wycklif yahise yegerwa na bamwe mu bayobozi b’ikipe ya Tala’ea El Gaish maze baganira ku kuba yajya gukinira iyi kipe.

Dusenge Wicklif ni umwe mu banyarwanda bahagaze neza mu mukino wa Volleyball
Dusenge Wicklif ni umwe mu banyarwanda bahagaze neza mu mukino wa Volleyball

Wycklif nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye muri Groupe scolaire Officiel de Butare yahise yerekeza muri APR VC nyuma yerekeza muri Gisagara Volleyball club yakiniye umwaka umwe.

Mu mwaka wa 2018 yerekeje muri Canal Sport yo mu Misiri aho yakinnyeyo imyaka ibiri (2) kugeza mu Gushyingo ubwo yasinyiraga REG VC akaza kuyikinira imikino yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (GMT 2021).

Wycklif Yari mu ikipe y'igihugu yasoje ku mwanya 6 muri Afurika
Wycklif Yari mu ikipe y’igihugu yasoje ku mwanya 6 muri Afurika

Dusenge w’imyaka 22 ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho b’ikipe y’igihugu dore uko yigeze no kuyobora bagenzi be batarengeje imyaka 21. (U-21 Captain), Wicklif yamaze gusinyira Tala’ea El Gaish amasezerano angana n’umwaka umwe ushobora kongerwa.

Wicklif wambaye numero 9 yerekeje mu Misiri
Wicklif wambaye numero 9 yerekeje mu Misiri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka