Beach Volleyball: u Rwanda rwaviriyemo ku ikubitiro, Pologne n’Ubudage zitwara ibikombe

Ikipe z’u Rwanda mu mukino wa Beach Volleyball mu bagabo no mu bagore batarengeje imyaka 23, zaviriyemo ku ikubitiro mu gikombe cy’isi, cyegukanywe na Pologne mu bagabo n’Ubudage mu bagore tariki 09/06/2013.

Ikipe z’u Rwanda zari zigizwe na Ntagengwa Olivier na Mugabo Thierry mu bagabo na Mutatsimpundu Denyse na Nzayisenge Charlotte mu bagore, ntabwo zabashije kurenga 1/16 cy’irangiza.

Mu bagabo u Rwanda rwatsinzwe n’Ubudage, Uburusiya, rutsinda Misiri ariko ntacyo byafashije u Rwanda kuko mu mukino wo gushaka uko rwinjira muri 1/8, rwatsinzwe na Mexique.

Ikipe ya Pologne y'abagabo niyo yatwaye igikombe.
Ikipe ya Pologne y’abagabo niyo yatwaye igikombe.

Ikipe y’u Rwanda y’abagore yo yasezerewe mbere, ubwo yatsindwaga imikino itatu irushwa n’Ubutaliyani, Repubulika ya Czech, ndetse n’Ubudage zari kumwe nayo mu itsinda.

Ikipe ya Pologne yakiniraga mu rugo iwayo, yarigaragaje igera ku mukino wa nyuma ndetse inegukana igikombe mu bagabo.

Ikipe ya Pologne yari igizwe n’abitwa Kantor na Losiak batsinze ku mukino wa nyuma amaseti 2-0 (21-16, 21-7) Brazil yari igizwe na Vitor Goncalves Felipe na Marcio Guadie Ley.

Mu bagore, ikipe y’Ubudage yanatsinze u Rwanda mu mikino yo mu matsinda, yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda Brazil amaseti 2-1.

Ikipe y'Ubudage y'abagore yatwaye igikombe.
Ikipe y’Ubudage y’abagore yatwaye igikombe.

Bieneck na Schneider bari bagize ikipe y’Ubudage batsinze bigoranye Brazil yari igizwe na Eduarda Santos Lisbao na Thais Rodrigues Ferreira, dore ko hakinwe amaseti atatu, kugirango ibone gutsinda amaseti 2-1 (21-19, 12-21, 15-13).

Umwanya wa gatatu mu bagore wegukanywe na Canada nyuma yo gutsinda Australia amaseti 2-1, naho mu bagabo Autriche yegukanye umwanya wa gatatu imaze gutsinda Latvia amaseti 2-0.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka