Beach Volleyball: Ntagengwa na Gatsinzi bazahagararira u Rwanda mu Bwongereza

Abasore babiri b’u Rwanda, Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, nibo bagize ikipe y’Igihugu y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga, izahagararira u Rwanda mu marushanwa y’abakoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth games).

Aba ni bo bazahagararira u Rwanda i Birmingham
Aba ni bo bazahagararira u Rwanda i Birmingham

Abo basore bari mu mwiherero umaze ibyumweru bisaga bibiri, bari mu Karere ka Rubavu aho bakomeje imyiteguro yo guserukira u Rwanda mu mikino izabera mu gihugu cy’u Bwongereza, ikazaba guhera tariki ya 30 Nyakanga kugeza tariki 8 Kanama 2022, ikabera mu mujyi wa Birmingham.

Ibi kibaba byaratangajwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu, Mudahinyuka Christopher mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo hari hasojwe irushanwa rigufi ryahuje amwe mu makipe yari ateraniye i Rubavu, naryo ryaje kwegukanwa na Ntagengwa Olivier ndetse na Gatsinzi Venuste.

Aganira n’itangazamakuru, Mudahinyuka yavuze ko imyiteguro irimbanyije kandi imeze neza ndetse n’abakinnyi nabo bameze neza.

Ati “Imyitozo tuyimazemo ibyumweru birenga bibiri, irimo kugenda neza ndetse n’abakinnyi nabo bameze neza ibintu byose biri ku murongo. Twazanye abakinnyi batandukanye hano mu mwiherero kugira ngo bahangane hagati yabo noneho hazabonekemo abahagararira igihu, bityo rero nk’uko iri rushanwa ryabigaragaje, abaryegukanye ni nabo bazahagararira u Rwanda mu mikino ya Commonwealth games, izatangira mu mpera z’uku kwezi.”

Ikipe ikomeje imyitozo i Rubavu
Ikipe ikomeje imyitozo i Rubavu

Akomeza avuga kandi ko biteguye guhatana bagatanga imbaraga zose kugira ngo bazitware neza muri iryo rushanwa.

Ati “Iyo amakipe yose ageze mu irushanwa aba afite ubushobozi bwo gutsinda, ariko ubushake bwacu nibwo buzatugaragariza neza niba tuzava mu matsinda, kandi ni yo ntego dufite ndetse tugomba no gushyira mu bikorwa. Tuzabiharanira tubanza gutsinda abo dusangiye itsinda kugira ngo twizere kwerekeza mu cyiciro gikurikiraho”.

U Rwanda ruri mu itsinda rya 2 aho rurikumwe n’ibihugu nka Afurika y’Epfo, Maldives ndetse na Australia.

Biteganyijwe kandi ko u Rwanda ruzakina umukino ubanza tariki ya 30 Nyakanga na Afurika y’Epfo, rukurikizeho Maldives rusoreze ku ikipe y’igihugu ya Australia.

U Rwanda ruri mu itsinda rya B
U Rwanda ruri mu itsinda rya B

Kuva u Rwanda rwakwinjira mu muryago w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, ni ku nshuro ya 4 rugiye kwitabira imikino ya Commonwealth muri rusange. Ikaba inshuro ya kabiri ruhagarariwe muri Beach Volleyball nyuma ya 2018, i Gold Coast muri Australian ubwo rwahagararirwaga na Mutatsimpundu Denyse ndetse na Nzayisenga Charlotte.

Biteganyijwe ko amakipe yose azahagararira u Rwanda mu mikino itandukanye, azahaguruka tarikiya 23 Nyakanga 2022, yerekeza mu Bwongereza.

Mutatsimpundu Denyse ndetse na Nzayisenga Charlotte ni bo baheruka guhagararira u Rwanda muri Autralia
Mutatsimpundu Denyse ndetse na Nzayisenga Charlotte ni bo baheruka guhagararira u Rwanda muri Autralia
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka