Beach Volleyball: Australia itsinze u Rwanda iyobora itsinda
Mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth games) ikomeje kubera mu Bwongereza mu Mujyi wa Birmingham, ikipe y’igihugu ya Australian itsinze u Rwanda muri Volleyball ikinirwa ku mucanga, ihita inasoza ari iya mbere u Rwanda ruzamuka ari urwa kabiri.
- Ni umukino wa mbere Ntagengwa na Gatsinzi batakaje
Ni umukino wa gatatu mu itsinda rya 2, aho amakipe yaba ay’u Rwanda na Australian, yombi yahuye bataratsindwa umukino n’umwe, nyuma y’aho u Rwanda rwatsinze Afurika y’Epfo ndetse na Maldives.
Australia niyo yahise iyobora itsinda rya kabiri n’amanota 6, nyuma yo gusoza imikino yose uko ari 3 idatsinzwe, ikurikirwa n’u Rwanda rwasoje ku mwanya wa 2 n’amanota 4 ndetse akaba ariyo makipe 2 azakina imikino ya 1/4 iteganyijwe kuri uyu wa gatanu.
Biteganyijwe ko imikino ya 1/4 izakinwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5, imikino ya 1/2 ndetse n’umwanya wa 3 izakinwa tariki ya 6 naho imikino ya nyuma yo ikinwe tariki ya 7 Kanama 2022.
- N’ubwo batsinzwe ariko bamaze kwerekeza muri 1/4
- Australian yasoje iyoboye itsinda, ikurikirwa n’u Rwanda
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|