Volleyball izakoreshwa mu kurwanya Malaria

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ku bufatanye na Imbuto Foundation bateguye amarushanwa ya Volleyball mu turere tw’u Rwanda mu rwego rwo gukangurira abaturage kurwanya Malaria bakoresha inzitiramubu.

Aya marushanwa yatangiye uyu munsi tariki 21/01/2012 azitabirwa gusa n’amakipe yo mu turere adasazwe akina muri shampiyona ya Volleyball, ndetse n’abakinnyi basanzwe bakina muri shampiyona ntibemerewe kuzayitabira.

Mu kiganiro ubuyobozi bwa FRVB na Imbuto Foundation bagiranye n’abanyamakuru tariki 19/01/2012, umuyobozi wa FRVB, Uyisenga Charles, yavuze ko iyo mikino itagamije kurwanya malaria gusa ahubwo ko izanabafasha kureba abana bafite impano ya Volleyball bitume bakurikiranwa.

Yabisobanuye atya “Kuba tuzakoresha amakipe yo mu turere kandi adakina shampiyona ni umwanya mwiza wo kwigaragaza ku bana bafite impano ya Volleyball ariko batagira ibibuga byo gukiniraho, bizatuma kandi bigaragaza hanyuma tuzabone uko tubakurikirana”.

Clement Ngoga, umukozi muri Imbuto Foundation, yavuze ko bakoresheje imikino mu gutanga ubutumwa kuko kuba abantu bazajya baza ari benshi kureba iyo mikino bazajya bahatanga ubutumwa bwo kwirinda malaria burusheho kumvikana.

Aya marushanwa azatwara ingengo y’imari ya miliyon 16 n’ibihumbi 330, aratangirira mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu kuri uyu wa gatandatu.

Tariki 28/01/2012, amarushanwa azabera mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo, naho tariki 29/01/2012 amarushanwa abere i Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka