Volleyball Playoff: APR na NUR nizo zizahura ku mukino wa nyuma

APR Volleyball Club na Kaminuza y’u Rwanda (NUR) mu bagabo zigiye kongera guhurira ku mukino wa nyuma mu irushanwa rihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona (Playoff), aho ikipe ibaye iya mbere ihita yegukana igikombe cya shampiyona.

APR VC ishaka kongera kwisubiza igikombe cya shampiyona yatwaye umwaka ushize, yageze ku mukino wa nyuma wa Playoff itsinze Lycee de Nyanza amaseti 3-0 mu mukino wabereye kuri Stade ntoya i Remera ku wa gatandatu tariki ya 5/10/2013.

Uwo mukino woroheye cyane APR VC, dore ko yari isanzwe iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona naho Lycee de Nyanza ikaba yari iri ku mwanya wa kane.

Kaminuza y’u Rwanda yari iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona, yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma nayo imaze gutsinda INATEK yari ku mwanya wa gatatu, amaseti 3-0.

Umukino wa nyuma uzagaragaza ikipe itwaye igikombe cya shampiyona 2012/2013, hagati ya APR na Kaminuza y’u Rwanda, uzakinirwa kuri Stade Ntoya i Remera, ku cyumweru tariki ya 13/10/2013.

Uwo munsi ni nabwo hazamenyekana ikipe itwaye igikombe mu bagore hagati ya APR na Rwanda Revenue Authority.

Aya makipe nayo ahora ahanganye muri shampiyona ya Volleyball, yageze ku mukino wanyuma wa Playoff biyoroheye cyane, kuko APR yari iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona, muri ½ cy’irangiza yatsinze GS Saint Aloys amaseti 3-0.

Ikipe ya Rwanda Revenue Authority, yari ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, nayo yatsinze biyoroheye Ruhango Volleyball Club amaseti 3-0.

APR y’abagabo n’iy’abagore nizo zari zegukanye igikombe cya shampiyona umwaka ushize.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka