Volleyball:Amakipe atatu ya mbere aragabana 950,000Frws mu Irushanwa ryo kwibuka

Ku mataliki ya 06 na 07/06/2015 mu Rwanda harabera irushanwa ryo kwibuka Aba Sportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,aho mu mukino w’Intoki wa Volleyball by’umwihariko baza guhemba amakipe atatu ya mbere haba mu Bagabo ndetse no mu Bagore

Kuri uyu wa gatandatu nibwo haza gutangira irushanwa ryo kwibuka abasportifs (Abakinnyi, Abatoza, Abafana ndetse n’Abayobozi b’Amakipe atandukanye) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Mu mukino w’intoki (Volleyball) bakaba barashyize mo umwihariko wo kuzahemba amakipe azaba yitwaye neza aho ikipe ya mbere Izahembwa ibihumbi 500 y’amanyarwanda (500,000Frws), iya kabiri ibihumbi 300 (300,000Frws) naho iya gatatu igahembwa ibihumbi 150 (150,00Frws) haba mu Bagabo ndetse no mu Bagore.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo izohereza ikipe yitwa Espoir Volleyball, Congo Brazzaville izahagararirwa na Inter mu bagore n’abagabo.

Irushanwa rizatangira kuri uyu wa Gatandatu saa tatu za mugitondo aho imikino yo mu matsinda izakinwa mbere y’uko imikino ya 1/4 izaba nijoro, mu gihe imikino ya 1/2 n’imikino ya nyuma izakinwa ku cyumweru.

Ku ruhande rw’u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe 5 ariyo APR, INATEK, Kirehe na Rayon Sports mu bagabo naho mu bagore ni Rwanda Revenue Authority ifite iki gikombe, APR, Ruhango na Gs St Aloys.

Uganda izohereza amakipe nka Sky, KAVC, Nkumba, KCC, Nemo Stars na Vision mu bagore, naho mu bagabo hari Nemo Stars, KAVC na KCC.

U Burundi buzohereza ikipe ya Muzinga mu bagore n’abagabo. Ibibuga bizakinirwaho harimo Amahoro Indoor Stadium, Kimisagara Youth Center, Ecole Belge, SFB na Premature.

Ibibuga bizaberaho iri rushanwa: Gymnase Stade Amahoro Remera, Gymnase NPC Remera, Maison des Jeunes Kimisagara, Club Rafiki Nyamirambo, Primature Kimihurura, Gymnase Ecole Belge centre ville, UR CE (KIE)Remera, SFB Mburabuturo

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka