Ikipe y’igihugu ya Volleyball U19 yatsinzwena Bahcaleivler mu mukino wa gicuti

Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu batarengeje imyaka 19, yatsinzwe amaseti 3-0 n’ikipe yitwa Bahcaleivler yo muri Turukiya, aho ikomeje gukorera imyitozo yitegura kwerekeza mu gikombe cy’isi muri Mexique.

Uwo mukino wari uwa kane wa gicuti ikipe y’u Rwanda ikinnye kuva yagera muri Turukiya, ariko n’ubwo itatu yabanje yari yayitwayemo neza ikayitsinda, ku mugoroba wo ku wa kane tariki 20/06/2013, yatsinzwe na Bahcaleivler amaseti 3-0, kandi ikipe y’u Rwanda yaraherukaga kuyitsinda amaseti 3-0 nayo.

Ikipe ya Bahcaleivler yatsinze iseti ya mbere ku manota 25 kuri 18, iseti ya kabiri ikipe y’u Rwanda irarushwa cyane itsindwa 25 kuri 16, ariko iseti ya gatatu ikipe y’u Rwanda yisubiraho ariko nabwo irangira itsinzwe amanota 25-23.

Kuba iyo kipe bari batsinze amaseti 3-0 nayo ikaza kubatsinda mu mukino wo kwishyura, umutoza Jean Marie Nsengiyumv avuga ko ikipe ya Bahcaleivler yaje yabize cyane kandi ngo hari abakinnyi bandi yari yongeyemo ku buryo ari byo byayifashije cyane, dore ko ngo iyo kipe inabarusha kumenyera amarushanwa.

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 19 isigaje gukina umukino umwe wa gicuti mbere y’uko berekeza muri Mexique, umutoza wayo Nsengiyumba akaba avuga ko hari amakosa abakinnyi be bagikora agiye gukosora mbere yo kujya mu gikombe cy’isi.

Ati “Hari ibyagaragaye bitagenze neza nko kumenya gukora nez service (gutanga imipira) ndetse na block (kugarira imipira) no kumenya guhagarara neza, ni ibintu tugiye kwibandaho muri iyi minsi ku buryo nizera ko tuzagenda twaramaze kubikosora tukazitwara neza”.

Ikipe y’u Rwanda yavuye mu Rwanda tariki 11/06/2013, igiye kumara ibyumweru bibiri ikorera imyitozo muri Turukiya, ikazahaguruka Istanbul ku wa kabiri tariki 25/06/2013 yarekeza muri Mexique mu gikombe cy’isi kizatangira tariki 27/06/2013.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka