Ubuzima bwa Muhitira Felicien ‘Magare’ wifuza kubaka Sitade mu Bugesera

Umukinnyi w’imikino ngororamubiri Muhitira Felicien uzwi nka Magare arifuza kuzubaka ikibuga cy’umupira w’amaguru kiriho ubwatsi bw’ubukorano, ndetse n’aho bakinira imikino ngororamubiri (Piste ) mu Karere ka Bugesera.

Muhitira Felicien Magare (imbere iburyo)
Muhitira Felicien Magare (imbere iburyo)

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Gicurasi 2020, Magare yagize ati “Ndifuza kuzubaka ikibuga cy’umupira w’amaguru gifite n’ahakorerwa imikino ngororamubiri (Piste), kizafasha abana bavuka mu Karere ka Bugesera Umurenge wa Gashora mvukamo, kugira ngo mfashe mu kuzamura impano zabo”.

Uyu musore yasabye abakinnyi bakina imikino ngororamubiri mu Rwanda gushoramo amafaranga ndetse no gushaka abajyanama i Burayi kugira ngo bahindure ubuzima bwabo.

Ikiganiro kirambuye Kigali Today yagiranye na Muhitira Felicien uzwi nka Magare

Kigali Today: Mu gihe cya guma mu rugo wakoraga iyihe myotozo?

Felicien Magare: Mu gihe cya guma mu rugo nakoraga imyitozo yo mu rugo ituma umukinnyi atabyibuha, nyuma yaho bafunguriye ubu nkora imyitozo ibiri ikomeye. Ku Cyumweru nkora imyitozo yo kwiruka mu muhanda aho niruka kilometero 35, kuwa Gatatu nterera umusozi ufite kilometero kahazamuka inshuro zirindwi. Indi minsi isanzwe nkora iminota 20 nkarekera aho.

Kigali Today: Ni iyihe nkomoko y’izina Magare?

Izina Magare yarikuye ku kuba yarabanje gutwara igare ari umunyonzi
Izina Magare yarikuye ku kuba yarabanje gutwara igare ari umunyonzi

Felecien Magare: Ntaratangira kwirukanka nari umunyonzi, navaga ku ishuri nkajya gutwara abagenzi ibyo bita kunyoga. Ndibuka ko muri 2013 nagiye mu irushanwa ryo gutoranya abazakinira ikipe y’igihugu y’abato, nabaye uwa 12 bashaka abakinnyi 10.

Nyuma yaho baje bashatse kongera umubare w’abakinnyi bahita bantekerezaho ariko kuko batari banzi bantumyeho bavuga ngo wa mwana umwe utwara igare. Izina ‘Magare’ rimfata gutyo kugeza n’uyu munsi.

Kigali Today: Ni nde wagukundishije gusiganawa ku maguru?

Felicien Magare: Navuga ko gusiganwa ku maguru nabitangiye niga mu mashuri abanza, kuva iwacu kugera ku ishuri ni kilometero zirindwi, urumva ko nagendaga kilometero 14 kugenda no kugaruka.

Gusa byaje kurushaho niga kuri Aspege Ngoma nakinaga umupira w’amaguru, muri 2013 umuntu umwe yarambwiye ati ‘nkurikije uburyo uri muremure ndetse n’uburyo wiruka mu kibuga, wavamo umukinnyi usiganwa ku maguru’.

Yabimbwiye mu kwezi kwa mbere, ukwezi kwa Gatanu ntangira imyitozo, 2014 ntangira guhatana ku rwego rw’igihugu.

Kigali Today: Watubwiye ko wakinnye umupira w’amaguru. Wakinaga ku wuhe mwanya?

Felicien Magare: Muri Tronc commun nakundaga gukina hagati mu kibuga kuri gatandatu, twaba twahuye n’ikipe ikomeye nkajya mu izamu, navugako ni ryo narinzi cyane kuruta gukina hagati.

Kigali Today: Ni ryari watangiye gukinira igihigu?

Felicien Magare: Ndabyibuka 2013 i Nyamata mu Bugesera habaye kujonjora abakinnyi bato (Juniors) bagombaga kwitabira shampiyona y’Isi mu Buholandi. Icyo gihe twari mu mwiherero w’imikino ihuza amashuri, kubera ko nari umunyonzi mvana umugenzi Gashora muzanye i Nyamata.

Disi Dieunne yafashije Magare kwagura umwuga we mu Bufaransa
Disi Dieunne yafashije Magare kwagura umwuga we mu Bufaransa

Nageze i Nyamata nsanga bari kwiruka, nasabye ko nakwiruka babanza kubyanga nyuma baza ku byemera, navanyemo imyenda ikabutura nari nambaye nyicamo kabiri narirutse mba uwa 12 bashaka abantu 10.

Nyuma yaho bakeneye kongera abakinnyi nanjye bahise bavuga ngo wa mwana unyoga igare barampamagara ngo Magare vayo nawe witozanye n’abandi ni uko ninjiye mu kipe y’igihugu.

Kigali Today: Ni ryari wakinnye irushanwa rya mbere mu Rwanda?

Felicien Magare: 2013 mu kwezi k’Ukwakira habaye irushanwa ryo gushaka abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri shampiyona y’Isi yagombaga kubera Danemark , Johnson Rukundo yarambwiye ati mwe n’abandi bakinnyi bato mureke abakuru babanze. Icyo gihe nabaye uwa kabiri mu kipe nkuru nkurikiye Alexis.

Kigali Today: Ni nde wibuka wagufashije muri icyo gihe ukiri muto?

Felicien Magare: Ndabyibuka ko umutoza wanjye Donatien yambwiraga ngo icya mbere ukeneye ni ukwinjira mu ikipe y’igihugu ibindi bizaza nyuma”.

Kigali Today: Mu mwaka wa 2014 wakinnye Shampiyona y’Isi. Ni izihe ntego wajyanyeyo?

Felicien Magare: Nkubwiye ngo hari icyo najyanyeyo naba nkubeshye. Muri iyi shampiyona nabaye uwa 42 ku rutonde rusange, mba uwa mbere mu Banyarwanda twajyanye bose. Navuga ko ntacyo navanyeyo. Nari nkifitemo ubwana bwinshi, icy’ingenzi nashakaga kwari ukubona abantu benshi bakina kuko twirutse turi ibihumbi bitanu.

Navuga ko mvuyeyo ahubwo nabonye ko gusiganwa nabibyaza umusaruro. Urumva icyo gihe abandi bajyaga kwitoza nkabakwepa nkajya gukina umupira kuko nari mfite imyenda y’abazamu na n’inkweti z’abakinnyi b’umupira w’amaguru, navayo umutoza tugashwana cyane.

Magare yitabiriye 20 Km de Paris inshuro ebyiri
Magare yitabiriye 20 Km de Paris inshuro ebyiri

Kigali Today: Ni irihe tandukaniro riri hagati yo gukina kilometero 5000, 10, 000 na Marato cyangwa 1/2 cya Marato?

Felicien Magare: Navugako kilometero 5000, 10000 umuntu aziruka mu kibuga ahantu hazenguruka, zisaba umuvuduko mwinshi cyane gusa ntabwo bitanga ubukure mu mukino, ikindi kilometero 10,000 ntiyagutunga kuko nta mafaranga abamo.

Marato isaba icyo bita gukura ndetse no kumenyera gukora igihe kirerekire (andulance). Marato isaba umuvuduko muke, ikindi Marato iragutunga kuko ibamo amafatanga menshi navuga ko ari ho bitandukaniye.

Kigali Today: Ese birashoboka ko imikino yo gusiganwa ku maguru byatunga Umunyarwanda ubikora?

Felicien Magare: Navuga ko byamutunga rwose. Waguramo ikibanza, waguramo imodoka, ugashakamo umugore wifuza ndetse ugakuramo n’amafaranga azagutunga nyuma yo gukina.

Gusa ntiwagutunga ukina mu Rwanda kuko urebye amafaranga ahaba ni make cyane, uretse Kigali International Peace Marathon ihemba neza, andi marushanwa ni atanga 200,000 Rwf.

Kigali Today: Kuva watangira gukina nk’uwabigize umwuga ni iki bimaze kukugezaho?

Magare amaze kwegukana iri rushanwa ribera mu Bufaransa inshuro eshatu ziheruka
Magare amaze kwegukana iri rushanwa ribera mu Bufaransa inshuro eshatu ziheruka

Felicien Magare: Ahhhhh ko navuga ko ari byinshi ra! Natangiye gukina nk’uwabigize umwuga muri 2016 ni bwo nabonye umujyanama. Mu mwaka namaze mu Butaliyani nakoreyeyo miliyoni eshatu z’amanyarwanda. Navuga ko nari nkiri umwana cyane. Naganiriye na Disi Dieudonné ansaba gukina Kigali International Peace Marathon 2017 ubundi akanyereka andi marushanwa akomeye cyane.

Uwo mwaka natwaye irushanwa ribera mu Bufaransa ryitwa Semi -Marathon Marvejois-Mende. Iri rushanwa maze kuritwara imyaka itatu ikurikirana, 2017 natwaye 1/2 cya Marato ribera Congo Brazzaville, urumva ko amarushanwa abiri nayavanyemo miliyoni umunani ubuzima bwahise buhinduka.

Kigali Today: Ubuzima bwo kugira umujyanama (manager) bugira izihe nyungu?

Felicien Magare: Kugira manager nko mu Butaliyani bigusaba kugira abandi bajyanama kuko usanga buri cyemweru nibura rihemba amayero 300 cyangwa 500. Aya mafaranga uyishyuramo inzu, aragutunga urumva ko nta kindi uvanamo.

Irushanwa rihemba hejuru ya miliyoni ebyiri z’u Rwanda ribaririmo abanya-Eritrea benshi na Ethiopia kuko kujyayo biroroha. Bisaba gutekereza kure ndetse no kwishakira andi marushanwa ahemba amafaranga menshi.

Magare aganira n'itangazamakuru nyuma yo gutsinda Semi -Marathion de Brazzaville 2018
Magare aganira n’itangazamakuru nyuma yo gutsinda Semi -Marathion de Brazzaville 2018

Kigali Today: Ni izihe ntego wajyanye muri shampiyona y’Isi yabereye muri Qatar? Zagezweho?

Felicien Magare: Shampiyona y’Isi ya Qatar nayijyanyemo intego ebyiri. Nari mfite intego yo kuza mu bakinnyi umunani ba mbere, intego ya kabiri kwari ukuza mu bakinnyi 10 ba mbere kuko Adidas yashakaga kumpa amasezerano y’amafaranga.

Muri rusange navuga ko natsinzwe uretse kuba uwa 22. Muri rusange imyiteguro ntiyagenze neza kuko nitoje ukwezi kumwe kandi hari abo twasiganwe biteguye amezi atanu.

Kigali Today: Ese ibiganiro bya Adidas byararangiye?

Felicien Magare: Oya! Twarabikomeje bansabye kugabanya ibihe byanjye nkava ku 2h10’ nkavanaho iminota itatu nibura nkaza mu bakinnyi batatu ba mbere. Uyu mwaka nagombaga kwitabira Marathon ya Rome ariko kubera Covid-19 byaranze. 2021 bansabye kuzajya gukina Marato ya Paris cyangwa Marato ya Rome. Marato ya Boston muri Amerika irakomeye kuko uyitwaye ahembwa miliyoni 150 z’amanyarwanda.

Kigali Today: Imikino Olempike yigijwe inyuma. Ese hari icyo byagufashijeho mu myiteguro?

Felicien Magare: Ubu igisigaye ni ugufatanya na Komite Olempike y’u Rwanda na Minisiteri yacu ya Siporo, kubigeraho birasaba ko nanjye nshyiramo uruhare runini rwanjye kuko ntsinze marato yo mu mikino Olempike nahita niyongera ku Banyarwanda babonye umuterankunga nka Adidas, aribo Disi Dieudonne na Mathias, mu kwezi kwa Mata 2021 ngomba gutangira kwitegura iyi mikino.

Kigali Today: Ni ibihe bikorwa wumva uzakora nurangiza gukina?

Felicien Magare: Ibyo ntibyabura hamwe no gukora cyane ndashaka kuzabona ikigo gikomeye cyane kizampa amafaranga menshi. Bikunze harimo kuzubaka sitade nto mu murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, kwiga kuba umujyanama w’abakinnyi kuko mu Rwanda dufite impano nyinshi ariko zabuze amarushwanwa, ndashaka gukoresha izina n’aho nakinnye nkazafasha Abanyarwanda kujya gukina hanze. Ikindi ndashaka kuziga gutoza mu rwego rwo kuzamura impano.

Kigali Today: 2017 havuzwe amakimbirane hagati yawe n’umujyanama. Byagenze bite?

Felicien Magare: Navuga ko umujyanama wanjye atabisobanuye neza, yashakaga ko nicara iwe ngakina amarushanwa anshakiye, kuko kuba iwe nishyura inzu, ibyo kurya ndetse n’ibindi.

Yamenye ko nshaka kujya mu Bufaransa kuko yavuze ko habayo Abanyarwanda banshuka, mu byukuri ukinnye irushanwa rya miliyoni icumi ntiwagaruka iwe. Urumva yashakaga ko nguma iwe kandi namaze gukura.

Kigali Today: Ni izihe nama wagira abakinnyi bakiri bato?

Felicien Magare: Icya mbere basabwa gukunda ishuri kuko hari igihe usanga kuba warize bigufasha kuba umukinnyi mwiza bitewe n’urwego ugezeho, kumenya ko gusiganwa ku maguru bagomba kubifata nk’akazi ntibabyitirire ibya runaka.

Muhitira Felicien uzwi nka Magare ni umukinnyi umaze gukina amarushanwa akomeye nka: Shampiyona y’Isi yabereye muri Qatar 2018, Cross country yabereye mu Bushinwa 2015 aho yabaye uwa 30, Shampiyona y’Isi yo gusiganwa mu muhanda yabereye muri Danemark 2014.

Aya marushanwa yayakinnye ari mu kipe y’igihugu. Amarushanwa yakinnye ku giti cye harimo 20 KM de Paris amaze gukina inshuro ebyiri, imwe yabaye uwa kane, indi aba uwa kabiri, Marathon ya Anthen mu Bugeleki 2019, Semi Marathon Congo Brazzaville amaze kwegukana inshuro eshatu ziheruka na Semi Marathon ya Bahren ihuza abakinnyi ba Adidas n’abakinnyi ba Nike.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka