Lill Daren niwe ukomeje kuza imbere muri Tour du Rwanda

Umunya Afurika y’Epfo Lill Darren ni we wongeye kwegukana umwanya wa mbere ahita anahabwa umwambaro w’umuhondo uhabwa umukinnyi umaze gusiga abandi bose kuva isiganwa ryatangira. Ku umunsi wa karindwi w’isiganwa rya Tour du Rwanda, ryakomeje kuwa wa Gatandatu tariki ya 24/11/2012.

Kuri iyi nshuro abasiganwaga bavaga i Rubavu berekeza mu mujyi wa Kigali, aho Daren yahakoresheje amasaha ane iminota 13 n’amasegonda 39, yakurikiwe n’Umunya-Eritrea, Debretsion Aron, wamuje inyuma ho amasegonda abiri gusa.

Naho ku mwanaya wa gatatu haza umunya-Kenya, Njoroge Muya John, waje inyuma ya Daren ho amasegonda atatu.

Daren uhabwa amahirwe yo kwegukana iri siganwa ryose, avuga ko kuza imbere y’abandi abikesha abakinnyi bagenzi be bakinana mu ikipe y’igihugu, kuko usanga bamufasha cyane mu gusatira, nawe bikamworohereza mu guhangana n’abandi ku murongo basorezaho.

Lill Daren aganira na Adrien Niyonshuti.
Lill Daren aganira na Adrien Niyonshuti.

Abraham Ruhumriza niwe Munyarwanda waje hafi, ku mwanya wa cyenda, aho yarushijwe na Daren wa mbere iminota umunani. Emmanuel Rudahunga yaje ku mwanya wa 15 naho Kapiteni w’u Rwanda Adrien Niyonshuti aza ku mwanya wa 19.

Ni ubwa mbere kuva isiganwa ryatangira Abraham Ruhumuriza yabashije kuba Umunyarwanda waje imbere. Avuga ko yashatse kugeregeza guhangana n’abakinnyi b’ibihangange mu isiganwa ngo arebe ko yabatanga i Kigali.

Yagize ati: “Njyewe uyu munsi numvaga nabyutse neza, ku buryo nashatse kureba ko nahangana n’abanyamahanga bari hano bamaze iminsi nadusiga. Kuza ku mwanya wa cyenda kandi hari abakinnyi b’ibihanganye baje inyuma yanjye ndabyishimiye cyane”.

Kuri iyi nshuri Abanya Eritrea bari bamaze iminsi bigaragaza cyane ntiborohewe, kuko nka Merhawi Kudus w’imyaka 18 wari umaze iminsi aza ku mwanya wa mbere, yisanze ku mwanya wa munani, bituma atakaza umwenda w’umuhondo.

Daren yahise anamucamo kuko kugeza ubu amurusha iminota itandatu n’amasegonda 27, kuko Kudus ari ku mwanya wa gatandatu.

Kugeza ubu Lill Daren uza ku mwanya wa mbere amaze gukoresha amasaha 20 iminota 09 n’amasegonda 31. Akurikiwe n’Umunya-Ethiopia, Atsbha Getachew, amurusha umunota umwe n’amasegonda 39. Naho ku mwanya wa gatatu haza umunya-Africa y’Epfo, Girdlestone Dylan, urushwa na Daren umunota umwe n’amasegonda 56.

Ku rutonde rusange, Adrien Niyonshuti niwe uza hafi ku mwanya wa 10, intera yose bamaze gusiganwa amaze gukoresha amasaha 20 iminota 20 n’amasegonda 13, bivuze ko Lill Daren uri ku mwanya wa mbere amurusha iminota 10 n’amasegonda 42.

Isiganwa ‘Tour du Rwanda’ rirasozwa kuri icyi Cyumweru tariki 25/11/2012, ahaza gukinwa igice cya munani (etape 8), ari nacyo cya nyuma cyaryo. Abasiganwa bahagurutse kuri Stade Amahoro, berekeza i Rwamagana, bakagaruka i Kigali aho basiganwa intera ya Kilometero 124.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka