Athletisme: Mvuyekure yabonye itike yo kuzakina imikino Olympique
Nyuma yo kwitwara neza muri Marathon yabereye i Roma mu Butaliyani tariki 18/03/2012, Umunyarwanda Jean Pierre Mvuyekure yabonye itike yo kuzasiganwa ku maguru mu mikino Olympique izabera i Londres mu Bwongereza.
Mvuyekure wirutse kilometero 42 mu masaha abiri, iminota 17 n’amasegonda 32, yahise aba umukinnyi ku giti cye wa kabiri ubonye itike yo kuzitabira imikino Olympique izabere i Londres muri Nyakanga uyu mwaka nyuma ya Adrien Niyonshuti usiganwa ku igare.
Abandi bakinnyi b’Abanyarwanda bajyanye na Mvuyekure i Roma ntibabashije kubona iyo tike, gusa ngo ukurikije uko bitwaye hari icyizere cy’uko bashobora kuzayibona mu yandi marushanwa ateganyijwe mu minsi iri imbere; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo mu Ishyirahamwe ry’Imukino Ngororamubiri mu Rwanda, Raymond Bananeza.
Ubwo abakinnyi bakina Marathon bajyaga i Roma, indi kipe y’igihugu yo yari yerekeje i Cape Town muri Afurika y’Epfo mu mikino Nyafurika ya Cross-country. Ikipe y’u Rwanda yegukanye umwanya wa kane, inyuma ya Kenya, Ethiopia na Eritrea. Uyu mwanya wa kane niwo mwanya mwiza u Rwanda rumaze kwegukana ku rwego rw’Afurika kugeza ubu.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|