Anita Pendo yagaragaye muri Kigali Peace Marathon bigaragara ko akuriwe (Amafoto)

Anita Pendo yitabiriye isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro (Kigali Peace Marathon) bigaragara ko akuriwe, ari hafi kwibaruka.

Anita Pendo yitabiriye Kigali Peace Marathon bigaragara ko ari hafi kwibaruka
Anita Pendo yitabiriye Kigali Peace Marathon bigaragara ko ari hafi kwibaruka

Uyu mushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru, yagaragaye muri iryo siganwa ryabereye i Kigali, ku cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2017.

Muri iryo siganwa ryazengurutse Umujyi wa Kigali, Anita Pendo yagaragaye yambaye imyenda yagenewe siporo.

Yari yambaye umupira w’umukara, itiriningi ijya gusa n’umweru afite n’agacupa k’amazi mu ntoki.

Ntabwo yirukankaga ahubwo yagendaga buhoro ari kumwe n’abandi bantu batatu nabo bitabiriye iryo siganwa.

N’ubwo byagaragaraga ko akuriwe ntabwo abo bari kumwe bamusigaga, yateraga intambwe akajyana na bo, mu maso bigaragara ko atarananirwa.

Anita Pendo yagaragaye muri Kigali Peace Marathon nyuma y’igihe gito yemeye ko noneho atwite.

Nubwo Anita Pendo akuriwe abo bari kumwe ntibamusigaga yajyanaga nabo
Nubwo Anita Pendo akuriwe abo bari kumwe ntibamusigaga yajyanaga nabo

Mbere ntiyemeraga ko atwite ku buryo hari n’inkuru zamwandikwagaho, agahakana ibyamwanditsweho avuga ko atari ukuri. Kuri ubu bigaragara ko akuriwe ndetse ari hafi kwibaruka.

Bivugwa ko Anita Pendo agiye kubyarana imfura ye n’umukunzi we bamaranye iminsi witwa Nizeyimana Alphonse Ndanda umwe mu banyezamu ba AS Kigali wayigiyemo avuye muri Mukura VS.

Anita Pendo yitabiriye Kigali Peace Marathon nyuma y'igihe gito yemeye ko noneho atwite
Anita Pendo yitabiriye Kigali Peace Marathon nyuma y’igihe gito yemeye ko noneho atwite

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

kp it up mama umwana numugisha

gakuru v8 yanditse ku itariki ya: 24-05-2017  →  Musubize

mwifurije kubyara neza mama agaheka nshuti,birakwiye ko yakwibaruka neza amini njye ndi NYABENDA abdoul,muhaye courage gukomeza gukora siporo mukwitegura kwibaruka umubebe ,pendo ibihe byiza mama ok

nyabyenda abdoul yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

Anita byiza chr umwana numugisha.

Fanny yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

Ni byiza rwose gukora sport nk’iyo surtout utwite. Inda iranamubereye ndabona ataranaryagaguye aracyafite aga taille kazima.

kiki yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka