78 batsindiye kuzahagararira Uburasirazuba mu mikino y’abanyeshuri

Abasore n’inkumi 78 biga mu mashuri anyuranye mu Ntara y’Uburasirazuba batsindiye kuzahagararira Intara y’Uburasirazuba mu irushanwa rizahuza amashuri yisumbuye yose mu Rwanda mu mikino ngororamubiri izaba mu mpera z’icyumweru kizarangita tariki 10/06/2012 mu karere ka Nyanza.

Abakobwa 39 n’abahungu 39 nibo bigaranzuye bagenzi babo biriwe bahatanira imyanya 78 yo kuzahagararira Uburasirazuba muri iyo mikino y’abanyeshuri. Aba 78 barimo abahatanye mu kuvuduka intera ziva kuri metero 100 kugera kuri metero 10,000 n’abarushanwaga gusimbuka no gutera kure umuhunda, intosho n’ingasire.

Muri iri rushanwa, amashuri yo mu karere ka Ngoma niyo yatsindishije benshi mu bazaserukira Uburasirazuba. Muri buri cyiciro, hastindaga batatu ba mbere, bakanahabwa imidari y’ishimwe. Amashuri yo mu karere ka Ngoma yegukanye imidari 9 ya zahabu na 4 ya bronze.

Muri iyi mikino, igice cy’Uburasirazuba cyigizwe n’uturere twose dusanzwe tugize Intara y’Uburasirazuba havuyemo akarere ka Bugesera gahatana mu cyiciro kimwe n’uturere tw’Umujyi wa Kigali.

Iyi mikino bazitabira isanzwe iba buri mwaka, aho amashuri anyuranye mu Rwanda ahatana mu mikino inyuranye, kuva ku rwego rw’akarere kugera ku rwego rw’igihugu.

Abahatanye bose bagaragayeho ko badafite ibikoresho bikwiye mu mikino, cyane cyane imyambaro yabugenewe n’inkweto. Abanyeshuri benshi barushanwaga bambaye ibirenge bisa bisa, bakaba bavuze ko nta bushake ubuyobozi bw’amashuri bugira mu kubashakira ibikoresho.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka