The Champions Sports Academy yatangije ikipe y’imikino ngororangingo (Amafoto)

Ku bufatanye n’ishyiramwe y’imikino ngororangingo mu Rwanda (FERWAGY), ishuri ryigisha imikino itandukanye rya The Champions Sports Academy ryatangije ku mugaragaro ikipe y’imikino ngororangingo nyuma y’umwaka umwe bitegura.

Abana biyerekana imbere y'ababyeyi
Abana biyerekana imbere y’ababyeyi

Ni umuhango wabaye mu mpera z’icyumweru kirangiye, ukaba waritabirwe n’abayobozi batandukanye Nzabanterura Eugene, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino ngororangingo mu Rwanda (Rwanda Gymnastic Federation) aho intego nyamukuru y’uyu muhango kwari ukuzamura mu ntera abakinnyi no gutangiza ku mugaragaro ikipe y’imikino ngororangingo ’Gymnastics.

Aba bana bari bamaze umwaka bakina iyi mikino berekanye intera bagezeho ndetse abitwaye neza bahabwa imidali.

Umuyobozi wa The Champions Sports Academy, Nkuranyabahizi Noel, usanzwe ari n’umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Karate, yatangaje ko imikino ngororangingo (Gymnastics) isanzwe iri mu mikino batoza abana kandi ko n’ubwo bafunguye iyi gahunda ku mugaragaro, abana bari bamaze iminsi bitoza iyi mikino bagomba gukomeza gukorana n’ishyirahamwe ry’uyu mukino ndetse n’indi yose kugira ngo n’abana bajye bisanzura mu mukino bashaka.

Abana batangiye kumva neza uyu mukino
Abana batangiye kumva neza uyu mukino

Perezida wa FERWAGY, Nzabanterura Eugene yashimiye “The Champions Sports Academy” kuba barashyize “Gymnastics” mu mikino batoza abana kuko ari umusingi w’izindi siporo.

Ati “Turashimira cyane The Champions Academy kuba barashyize “Gymnastics” mu mikino batoza kandi ko ubu iyi ari indi kipe bungutse kandi igizwe n’abakiri bato kandi ko umukino abawukina batangira bakiri bato batangiye gutozwa iby’ibanze kandi turizera ko bazagenda bazamura urwego rwabo.”

Cyusa Mucyowiraba Leandre, umwe mu babyeyi barerera muri The Champions Sports Academy yavuze ko icyari kigoye ari ukumenya ahantu bigisha imikino ngororangingo ku buryo bwizewe ndetse hanafite umutekano ku buryo wahasiga umwana ukizera ko nta kibazo yagira ari bwitabweho ndetse ko iyi gahunda yafashije abana cyane muri gahunda zabo za buri munsi kuko byatumye bahindura imyitwarire.

Cyusa Mucyowiraba Leandre, umwe mu babyeyi barerera muri The Champions Sports Academy
Cyusa Mucyowiraba Leandre, umwe mu babyeyi barerera muri The Champions Sports Academy

Kuva muri 2017, Nkuranyabahizi Noel usanzwe ari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Karate yatangije ishuri ryigisha abana bari hagati y’imyaka 4 na 17 imikino itandukanye “The Champions Sports Academy”. Iri shuri ryatangiriye ahahoze ari Sports View Hotel i Remera ariko ryafunguye amashami hirya no hino nko muri Club House La Palisse i Nyandungu, i Nyanza ndetse n’i Bugesera mu Murenge wa Ntarama muri “Gasore Serge Foundation”.

Ababyeyi batandukanye barerera muri iri shuri
Ababyeyi batandukanye barerera muri iri shuri

Abana bakina indi mikino itandukanye irimo Karate, Badminton, Sports Chanbara, imikino ngororangingo “Gymnastics”, kubyina bya Kinyarwanda ndetse hakaba hari na gahunda yo kongeramo indi mikino nk’umupira w’amaguru n’iyindi nk’uko Nkuranyabahizi Noel abitangaza.

Abana bitwaye neza bashimiwe
Abana bitwaye neza bashimiwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbanje kubasuhuza murahoneza, jyewe nfite umwana wumukobwa afite imyaka 7.9, akunda gymnastics cane kandi mbona afite impano muriwe, so nigute ya joining abandi bana mutoza.murakoze.

Kayitare yanditse ku itariki ya: 11-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka