Muhitira na Nyirarukundo begukanye isiganwa ku maguru rya Rwamagana

Kuri iki cyumweru mu karere ka Rwamagana habereye isiganwa ku maguru,isiganwa ryateguwe n’akarere ka Rwamagana ku bufatanye na AVEGA na MSAADA

Ku i Saa moya za mu gitondo znibwo basiganwa bakabakaba ijana bari bahagurutse hafi y’icyicaro cya AVEGA mu karere ka Rwamagana,berekeza mu bice bitandukanye by’ako karere.

Abana batarengeje imyaka 13 nabo bahawe umwanya wo kwerekana impano zabo
Abana batarengeje imyaka 13 nabo bahawe umwanya wo kwerekana impano zabo

Muri Marathon (Abagabo) yari igizwe n’ibilometero 42,abasiganwa 17 nibo babashije gusoza iri siganwa,mu gihe abandi 8 baritangiye ntibarirangize,maze uwitwa Habakurama Frederick uzwi ku izina rya Moussa aza ku wanya wa mbere ndetse anahabwa igihembo cy’ibihumbi ijana by’amanyarwanda.

Uko bakurikiranye muri rusange

Muri Marathon (Abagabo,Kilometero 42)

1.Habakurama Frederick,ahembwa Ibihumbi 100
2.Uwumukiza Marcel,ahembwa Ibihumbi 80
3.Kayiranga Theoneste,ahembwa Ibihumbi 60
4.Baganizi Leonidas,ahembwa Ibihumbi 40
5.Ngendahimana Jean Damascene,ahembwa Ibihumbi 20

Habakurama Frederick wabaye uwa mbere na Marcel Uwumukiza babaye uwa kabiri
Habakurama Frederick wabaye uwa mbere na Marcel Uwumukiza babaye uwa kabiri
Habakurama Frederick wabaye uwa mbere akegukana ibihumbi 100
Habakurama Frederick wabaye uwa mbere akegukana ibihumbi 100

Muri Marathon (Abagore,Kilometero 42)

1.Musengimana Pelagie ,ahembwa Ibihumbi 100
2,Nyirahabimana Genes,ahembwa Ibihumbi 80
3.Nyirakarangwa Beatrice, ahembwa Ibihumbi 60
4,Nisingizwe Nestor ,ahembwa Ibihumbi 40
5.Dusabamahoro Phionnah ,ahembwa Ibihumbi 20

Musengimana Pelagie niwe wanikiye abandi muri Kilometero 42,maze yegukana ibihumbi i100
Musengimana Pelagie niwe wanikiye abandi muri Kilometero 42,maze yegukana ibihumbi i100
Nyirahabimana Genes wabaye uwa kabiri muri Kilometero 42
Nyirahabimana Genes wabaye uwa kabiri muri Kilometero 42
N
N’ubwo ari umukobwa ariko yasize abagabo benshi

Muri 1/2 Marathon (Abagabo,Kilometero 21)

1.Muhitira Felicien ,ahembwa Ibihumbi 60
2.Manirafasha Premier, ahembwa Ibihumbi 50
3.Kajuga Robert,ahembwa Ibihumbi 35
4.Ntawuyirushintege Potient, ahembwa Ibihumbi 25
5.Myasiro JMV ,ahembwa Ibihumbi 15

Muri 1/2 Marathon (Abagore,Kilometero 21)

1.Nyirarukundo Salome,ahembwa Ibihumbi 60
2.Iradukunda Solina ,ahembwa Ibihumbi 50
3.Mukandanga Clementine, ahembwa Ibihumbi 35
4.Uwiringiyimana Solange, ahembwa Ibihumbi 25
5.Bazusenga Gaudence, ahembwa Ibihumbi 20

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nshimishwa no kubona iri rushanwa risigaye rikorwa gusa riracyafite ibihembo bicye

hakizimana yanditse ku itariki ya: 1-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka