Miss Yasipi Casimir wegukanye “Huye Duathlon Sprint Challenge” arakangurira abakobwa kwitabira uyu mukino (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Huye habereye irushanwa ryiswe Huye Duathlon Sprint, irushanwa rikomatanya imikino ari yo gusiganwa ku magare ndetse no gusiganwaku maguru.

Ni irushanwa abasiganwa bahagurutse kuri Stade Huye, banyura Hotel Galileo-Petit Seminaire –Urwibutso, bakomeza mu mujyi wa Huye, banyura ku karere ka Huye aho baje kongera basoreza kuri Stade Huye.

Hakizimana Félicien wari wegukanye irushanwa nk'iri ryabereye mu karere ka Nyanza, yongeye no gutwara irya Huye
Hakizimana Félicien wari wegukanye irushanwa nk’iri ryabereye mu karere ka Nyanza, yongeye no gutwara irya Huye

Mu cyiciro cy’ababigize umwuga, ku mwanya wa mbere haje Hakizimana Felicien wakoresheje iminota 55 ’05" 71, akurikirwa na Ngendahayo Gervais akoresheje 56’19"20, naho ku mwanya wa gatatu haza Gashayija Jean Claude wakoresheje 1h05’42".

Mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga, uwa mbere yabaye Nkubiri Boniface wakoresheje 1h03’50" , akurikirwa na Bayiringire Eramu wakoresheje 1h11’48", naho ku mwanya wa gatatu haza Tuyisenge Jean Pierre akoresheje 1h34’ 31"

Uwihirwe Yassipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 ni we mukobwa wenyine witabiriye irushanwa
Uwihirwe Yassipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 ni we mukobwa wenyine witabiriye irushanwa

Mu cyiciro cy’abakobwa hitabiriye gusa Uwihirwe Casimir Yasipi wakoreshej 1h 53’08", mu gihe mu cyiciro cy’abafite ubumuga ku mwanya wa mbere haje Rukundo Augustin wakoresheje 1h14’22"

Rukundo Augustin ufite ubumuga nawe yasiganwe
Rukundo Augustin ufite ubumuga nawe yasiganwe

Hakimana Feleicien wegukanye irushanwa ry’uyu munsi yavuze ko kuba yari yegukanye irushanwa riheruka byatumye akina yumva yifitiye icyizere

Yagize ati “Ntabwo byantunguye kuko naragiye nitoza neza, ariko na bagenzi banjye bari baritoje, nari nifitiye icyizere nk’umukinnyi wakinnye ubwa mbere ngatsinda, navuze nti reka nongere nkine ndebe ko byongera gukunda igare niritanteguha”

Mbaraga Alexis Perezida wa Federasiyo ya Triathlon mu Rwanda, yavuze ko bishimiye imihanda mishya iri mu karere ka Huye, aho bateganya no kuba bazayikiniramo amarushanwa mpuzamahanga.

“Huye ni ahantu heza mwabonye ko hari n’imihanda mishya twifuzaga gukoreramo, ni ahantu heza ubutaha twifuza ko byazanaba mpuzamahanga.”

Yashimiye kandi Miss Uwihirwe Yassipi Casimir wabashije kwitabira iri rushanwa mu gihe ubushize mu ryabereye I Nyanza nta bakobwa bari bitabiriye, anavuga ko ubu barimuri gahunda yo gukangurira abari n’abategarugori kwitabira uyu mukino

Ati “Abakobwa bari kugenda baza ndetse turi no kubatinyura, si siporo yoroshye abakobwa baracyatinya ariko mu rwego rwo guteza imbere siporo y’abagore na byo turashaka gushyiramo ingufu ngo abakobwa bayitabire ari benshi”

Miss Uwihirwe Yassipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019, ni we wegukanye igihembo cy’umukobwa wabaye uwa mbere, aho ari nawe wenyine wabashije kwitabira muri iki cyiciro. Yavuze ko atari ubwa mbere yitabiriye irushanwa nk’iri, anakangurira abandi bakobwa gutinyuka bakitabira uyu mukino.

Yagize ati “Siporo nsanzwe nzikora, nari naritabiriye n’indi yabereye i Nyagatare, n’iyi ngiyi ndavuga nti ngombakuyizamo nta kibazo. Ibanga ni uguhozaho ukumva ko utagomba kuyikora rimwe gusa, ukumva ko ari ubuzima bwa buri munsi”

“Mboneyeho n’umwanya wo gushishikariza abandi bakobwa kumva ko nabo babishobora mu gihe bafite uwo mutima ubishaka. Federasiyo igomba gushyira imbaraga mu gushishikariza abandi bakobwa, nanjye mbonye abandi nshobora gushishikariza nabikora”

Nyuma y’amarushanwa atatu amaze kuba mu karere ka Nyagatare, Nyanza ndetse na Huye, iyi shampiyona izakomereza mu karere ka Gicumbi tariki 16/10, bakurikizeho akarere ka Rubavu, ubundi bazasoreze mu mujyi wa Kigali.

Andi mafoto yaranze iri rushanwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka